00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bafunguwe batewe inkeke n’ubusembwa bwatuma batitorera Kagame

Yanditswe na

Birori Eric

Kuya 4 August 2015 saa 02:08
Yasuwe :

Abari bafungiye ibyaha bya Jenoside bakaza kurekurwa ku mbabazi za Perezida, bafite impungenge z’uko batazabona uburenganzira bwo kumutora ngo bamwiture, bitewe n’uko ubusembwa batarahanagurwaho butuma badasohoka kuri lisiti z’itora.

Ubwo Abadepite bageraga mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka bamwe mu bari bafungiye ibyaha bya Jenoside nyuma bagafungurwa bavuga ko banigwa no kudasohoka kuri Lisiti y’itora kandi bashaka gutora Kagame wabababariye. Minisitiri Busingye avuga ko bakwiye kubaza iby’ihanagurabusembwa.

Uburenganzira bwo gutora ni bumwe mu burenganzira bwamburwa uhamwe n’icyaha, ariko ubusembwa bukaba bwahanagurwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.

Bucyana Stanislas yavuze ko iki kintu kimuniga kuko mu ndoto atora Kagame ariko akaba atajya asohoka kuri Lisiti y’itora kandi abona kumuhundagazaho amajwi ari yo nyiturano yamuha aramutse abonye ubwo burenganzira.

Yagize ati “Ndagirango mbabwire ikintu kiniga rero nk’intumwa za rubanda, maze Kagame aramfunguza. Iyo ndyamye ndamutora ariko kuri lisiti z’itora bambwira ko nta burenganzira bwo kumutora mfite. Nagirango muzamumbarize muti ‘nk’uwo muntu ushaka kugutora arazira iki?”

Minisitiri Busingye avuga ko abafunguwe bakwiye gusaba ihanagurwabusembwa

Niyonshuti Xavier na we wagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yavuze ko inyiturano yaha Kagame ari ukumutora, ariko nta cyizere afite.

Yagize ati “Njye ndi umuntu wakoze Jenoside, mfatwa bwa mbere nabonaga gereza ntashobora kuzayivamo [...] gusa ubu ntitwibona nk’abanyarwanda kuko natwe dukeneye kwibona kuri Lisiti y’itora.”

Yakomeje agira ati “…mwagenda mukamudusabira uburenganzira natwe tukajya kuri Lisiti y’itora tukamushimira ibyiza yadukoreye.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yabwiye Radio y’igihugu ko amategeko y’u Rwanda ateganya ihanagurabusembwa ku bihano bitandukanye abantu baba barahawe. Avuga ko Jenoside irimo ibyaha byinshi ari yo mpamvu abigeze kuyifungirwa bakwiye kujya kubaza amategeko n’uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Buriya Jenoside irimo ibyaha byinshi nagirango mvuge ko abaturage bakwiriye kubaza tugendera ku mategeko yanditse , dufite abakozi mu karere ntihakagire uwihererana ikibazo atazi igisubizo cyacyo cyangwa akibwira igisubizo akicarana nacyo.”

Busingye avuga ko hari n’uwafunzwe imyaka 20 amategeko yemerera guhanagurwaho ubusembwa, ariko abantu bagenda bakabyihererana.

Bitewe n’icyaha cyakozwe ushaka guhanagurwaho ubusembwa abisaba yandikiye urukiko rukuru cyangwa urukiko rwa gisirikari ku manza zaciwe n’inkiko za Gisirikari.

[email protected]
Twitter:@biroridinatale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages