Amateka y’inzitane u Rwanda rwanyuzemo kugirango rugere aho rurri ubu yagiye atera bamwe mu banyamahanga guhinduka abanzi ba Leta y’u Rwanda bitewe n’impamvu zitandukanye.
Impamvu ihuriweho na benshi mu banyamahanga barwanya Leta y’u Rwanda ni ukuba yaratsinze ingoma ya Habyarimana n’iy’Abatabazi bahoze bashyigikiye.
Kenshi aba usanga bahera ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ugasanga bafata abayihagaritse nk’abanyabyaha, ndetse bakanibasira u Rwanda ku birebana n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana n’ibindi, bagaragaza ko mu Rwanda byacitse.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside , CNLG yagaragaje urutonde rwa bamwe, bari no mu ba mbere bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Isi yose yarayemeje ku mugaragaro.
CNLG yatangaje aya mazina mu Ukuboza 2015 mu kiganiro cyari kigendanye no kwizihiza isabukuru ya 67 y’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside .
Ubusanzwe guhakana Jenoside bisobanurwa nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije; kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari yo;kugoreka ukuri kwayo,kugira ngo uyobye rubanda; kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri no kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.
Abanyapolitiki: Alain Juppé, Hubert Védrine, Edouard Balladur, Dominique de Villepin, François Léotard,...
Alain Juppé yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yateye inkunga abakoraga Jenoside nk’uko ’Raporo Mucyo’ yigaga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabigaragaje.
Tariki 27 Mata 1994, Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga afatanyije n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa byari biyobowe na Perezida François Mitterand, bakiriye Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma y’u Rwanda icyo gihe. Urwo ruzinduko rwarimo na Jean Bosco Barayagwiza, umwe mu bashinze ishyaka rya CDR.
Urwo ruzinduko rwatanze umusaruro wo gutanga intwaro zifashishijwe mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara Loni yari yafashe umwanzuro ko nta gihugu cy’Isi cyemerewe gutera inkunga y’intwaro leta yariho.
Kugeza muri Kanama 1994, Banki y’u Bufaransa (BNP) yateye inkunga abakoze Jenoside, yishyura n’amafaranga yaguzwemo intwaro mu gihe cya Jenoside.
Binyujijwe muri Minisiteri y’ubutwererane, u Bufaransa bwahaye intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho ingabo z’u Rwanda zarimo zitsembatsemba Abatutsi.
François Mitterand wayoboraga u Bufaransa n’abandi banyapolitiki bagize uruhare mu gutera ingabo mu bitugu abagize uruhare mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi kandi barimo nka Hubert Védrine, Edouard Balladur, Dominique de Villepin na François Léotard.
Juppé aherutse kuvuga ko u Bufaransa nta ruhare rwigeze rugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko biteye isoni kumva hari abarushinja.
Mu bandi, uwari Minisitiri w’Umutekano, François Léotard ashyirwa mu majwi na CNLG. Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu iyoherezwa mu Rwanda ry’ingabo byitwaga ko zije kurokora Abatutsi bicaga mu cyiswe ’Opération Turquoise’ kandi bari bafite umugambi wo kwivugana FPR Inkotanyi yo yari irambirije no kubona u Rwanda ruzira ubwicanyi.
Edouard Balladur yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995;Dominique de Villepin nawe wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu (2005-2007), nabo ni bamwe mu bayobozi bagikoresha ijambo “Jenoside” mu bwinshi bashaka gukomeza gushimangira ko habayeho Jenoside ebyiri hagati y’amoko abiri
Abanyamakuru: Jane Corbin, Pierre Pean
Mu banyamakuru bagiye bakoresha ijwi ryabo mu gupfobya Jenoside barimo Umwongereza Jane Corbin wakoze film mbarankuru ‘Rwanda’s Untold Story’ yanenzwe n’inzobere zitandukanye, abanyapolitiki ndetse na leta y’u Rwanda kuba ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akagaragaza amakuru ahabanye n’ukuri yahawe n’abagize uruhare muri Jenoside, ababashyigikiye n’abiyita inzobere banga u Rwanda.
Pierre Péan, Umunyamakuru n’Umwanditsi wo mu Bufaransa shinjwa gufobya Jenoside yakorewe Abatutsi abinyujije mu gitabo cye cyasohotse mu mwaka wa 2005 yise ‘Noires fureurs, blancs menteurs’ ugenekereje mu kinyarwanda ni’ abirabura bagira umujinya w’umuranduranzuzi, abera bakaba ababeshyi’ . Yagaragazagamo ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri.
Pean abihurizaho n’abandi banyamakuru nka Charles Onana, Marie-Roger Biloa na Jean-François Khan bose b’Abafaransa ndetse na Mtikila Christopher, Umunyatanzania wari Perezida w’ Ishyaka Democratic Party (DP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, uzwiho ubufatanye bukomeye na FDLR nk’uko byemejwe na Loni ko inzu ye yigeze kuba indiri ikorerwamo inama z’abayobozi n’abakomando bakuru b’umutwe wa FDLR, batemera ko hari Jenoside yabaye mu Rwanda.
Umubiligi Peter Verlinden na we yagaragaye kenshi ahamya ko habayeho Jenoside ebyiri, inyandiko ze zasohotse guhera mu 2008 zagaragazaga kurwanya gukomeye ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Umunya-Canada Geoffrey York we mu nyandiko ze yibasira ubuyobozi buriho mu Rwanda, anenga ibyemewe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga akerekana ko mu matora ya Perezida habaho iyibwa ry’amajwi, mu nyandiko ye yanditse muri Nzeri 2010 mu kinyamakuru Globe and Mail, aho yanavuze ko gerenade zari zimaze iminsi ziterwa mu Rwanda zatewe n’ubutegetsi buriho nyamara abaziteraga barabyiyemereye imbere y’ubutabera.
Mu banya-Canada kandi hazamo Judi Rever na we wakomeje kurwanya ubuyobozi buriho mu Rwanda, ashinja FPR yahagaritse Jenoside kuyikora.
Mugenzi wabo Jona Cobin na we yanditse anasohora za film zinyuranya n’umubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, mu bikorwa bye yagabanyije umubare w’abishwe afatanyije n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, akabihuriraho na Bernard Desgagné na we ukomoka muri Canada wakomeje guhakana umubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse akikoma kenshi ishyaka FPR n’ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Robin Philipot mu gitabo yise ‘Ça ne s’est pas passé comme ça à Kigali’ aho na we akomeza gupfobya imibare y’abazize Jenoside.
Abashakashatsi nka Filip Reyntjens n’abandi
Abashakashatsi batandukanye bagiye bagira uruhare rukomeye mu kujijisha no kuyobya Isi ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku ikubitiro hari Umubiligi Filip Reyntjens, unengwa kwigira inzobere mu mateka y’u Rwanda ndetse wanagize uruhare mu kwandika Itegeko Nshinga ku bwa Perezida Habyarimana, ryagize uruhare rukomeye mu guheza igice cy’Abanyarwanda.
Reyntjens yakomeje guhakana Jenoside, rimwe akemeza ko habayeho Jenoside ebyiri, ahandi afatanyije n’Umufaransa Bernard Leloup bakemeza ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.
André Guichaoua, umushakashatsi wigisha iby’imibanire y’abantu muri za kaminuza zitandukanye avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. Ibitekerezo bye abihuriyeho na Serge Dupuis, Rony Braumann na Pierre Erny.
Abanyamerika bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Allan Stam na Christian Davenport bagoretse amateka ku bijyanye n’imibare y’Abatutsi bishwe ndetse bakabisubiramo muri film yemejwe ko ipfobya Jenoside ya Jane Corbin. Mu itsinda ryabo harimo kandi Scott Straus, Lars Waldorf, Ann Garrison, Robert Krueger, Milton Allimadi na James Lyons.
Hari abanyamategeko bagoretse ukuri
Bamwe mu banyamategeko bunganiye abakurikiranwaga n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda bagiye bagoreka ukuri nkana, ndetse bamwe baharanira kwemeza ko nta Jenoside yabayeho.
Kunganira abaregwaga si ikosa, ariko irikomeye bakoze ni uko bagorekaga amateka ya Jenoside, rimwe bemeza ko ntayabayeho,ubundi bagakoresha izindi mvugo z’iteshagaciro.
Ku isonga harimo Umubiligi Me Luc de Temmerman, Umufaransa Me Raphaël Constant, Umunyamerika Me Peter Erlinder, Umunya-Canada Me Christopher Black n’Umufaransa Me Jean Yaovi Degli.
Abacamanza Bruguière na Fernando
Ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri, abo bacamanza bashinje ibinyoma abayobozi bakuru b’u Rwanda, bavuga ko aribo bahanuye indege ya Habyarimana bikaba intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku isonga harimo Umufaransa Jean-Louis Bruguière ndetse n’Umunya-Espagne Fernando Andreu Merelles, we wongeyeho ko habayeho Jenoside ebyiri.
Ibyo binyoma nabyo ntibyamaze kabiri kuko Anatahlie Poux,Marc Tredevic abashinjacyaha b’Abafaransa ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba ( Juges anti terroriste ) baje gukora iperereza mu Rwanda banzura ko iyo ndege itahanuwe n’Inkotanyi, kuko misile yayihanuye yaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe kandi cyari mu maboko y’ingabo za Habyarimana.
By’umwihariko inyandiko za Fernando zari zigamije gufatisha abayobozi b’u Rwanda ziherutse guteshwa agaciro n’inzego zitandukanye zirimo ubutabera bwa Espagne ndetse na polisi mpuzamahanga (Interpol).
Abihayimana
Abamisiyoneri baje mu Rwanda mu myaka 1900 bagize uruhare mu gutanya abana barwo. Abihayimana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko na nyuma hari abakomeje guhakana ko itabayeho abandi bakemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.
Abo ni nk’abapadiri b’Ababiligi Serge Desouter, Guy Theunis, Jef Vleugels, Leopold Greindl, Arnold de Schaetzen, Walter Aelvoet, Philippe de Dorlodot na Padiri Jean Chaptal, ndetse n’ Umufaransa Madeleine Raffin .
Abasirikare
Abasirikare benshi b’Abafaransa babaye mu Rwanda mbere ya Jenoside n’igihe yakorwaga,bagiye bagira uruhare mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa, nyamara bagakomeza kugaragaza ko ibyabaye atari Jenoside, cyangwa ko habayeho Jenoside ebyiri.
Barimo Gen. Jean Claude Lafourcade, Gen. Jacques Hogard, Gen. Michel Robardey, Gen. Didier Tauzin, Cpt Paul Barril. Hari kandi ababiligi Col Luc Marchal, umunya- Senegal Capt Deme wanabaye muri MINUAR.
Abakorera imiryango mpuzamahanga
Abo barimo Christiaan de Beule na Martine Syoen, Ababiligi bashinze ishyirahamwe ryitwa SOS Rwanda-Burundi, na Marcel Colart, umwe mu batangabuhamya wafatanyije na Bruguière mu gushinja ibinyoma bamwe mu bayobozi b’u Rwanda. Dr Helmut Strize ni Umudage wakoze mu Rwanda muri GTZ, wanagize uruhare mu gushinjura benshi mu bakoze Jenoside bari Arusha.
Ihakana n’ipfobya birakomeje
Abapfobya Jenoside harimo abari kuri urwo rutonde n’Abanyarwanda bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bayihakana bagamije kwikuraho icyo cyaha ndengakamere, isoni n’ipfunwe. Abo kandi bari bashyigikiye Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, baba bashaka gusibanganya ko babigizemo uruhare.
Abayobozi ba Leta y’u Bufaransa, guhera kuri Perezida François Mitterrand na bamwe mu ba Minisitiri n’abasirikare babaye aba mbere mu gukwirakwiza ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri.
Bikorwa na none n’ Abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda bagamije gusebya abayobozi bariho. Banyuza ibitekerezo byabo mu nzira zinyuranye nko mu binyamakuru, ibiganiro bacisha kuri za radiyo, inyandiko zicishwa ku mbuga za internet, ibiganiro mbwirwaruhame bibahuza no mu bundi buryo nk’ubwo.
Film mbarankuru yakozwe na Jane Corbin afatanyije na BBC ni rumwe mu ngero aho bakusanyije imvugo z’abasanzwe bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’iz’abanzi ba Leta y’u Rwanda iriho.
U Bufaransa nk’igihugu cy’igihangange ntigishaka ko hazigera hagaragara uruhare rwabwo mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, niyo mpamvu buri gihe usanga buri ku mpande zose z’ibikorwa bigamije guhesha isura mbi u Rwanda buvuga ko habayeho Jenoside ebyiri, kugabanya umubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside ndetse no kugira abere no gukingira ikibaba abakekwaho kugira uruhare muri iyo Jenoside bahihishe.



















TANGA IGITEKEREZO