00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bane barakekwaho gukora inyemezabwishyu mpimbano za banki

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 June 2014 saa 07:02
Yasuwe :

Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda yeretse abanyamakuru abagabo bane bakekwaho ibyaha byo gukora inyemezabwishyu mpimbano za Banki ya Kigali (BK) mu rwego rwo kwanga kuriha amafaranga y’amande y’amakosa baba bakoreye mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt JMV Ndushabandi, yatangaje ko aba bane bakekwaho ibyaha byo gukora inyemezabwishyu za BK bakwepa kwishyura amande.
Yagize ati “Nk’uko bigaragara aba ni abantu baba (…)

Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda yeretse abanyamakuru abagabo bane bakekwaho ibyaha byo gukora inyemezabwishyu mpimbano za Banki ya Kigali (BK) mu rwego rwo kwanga kuriha amafaranga y’amande y’amakosa baba bakoreye mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt JMV Ndushabandi, yatangaje ko aba bane bakekwaho ibyaha byo gukora inyemezabwishyu za BK bakwepa kwishyura amande.

Yagize ati “Nk’uko bigaragara aba ni abantu baba barakoze amakosa mu muhanda maze bagakoresha impapuro mpimbano kugira ngo basubizwe ibyangombwa byabo.”

Usibye aberekanwe Polisi yatangaje ko hari n’abandi bari gushakishwa, kuko ifite ibi byaha bigera kuri 303 byagaragaye by’akoresha inyemezabwishyu z’impimbano mu mezi ane ashize.

Umwe mu bakekwaho gukora inyemezabwishyu mpimbano

Sup JMV Ndushabandi yakomeje avuga ko ibi byaha aba bane bakurikiranweho byo gukora impapuro biri mu byiciro bitatu:

Hari abantu bishyura amafaranga make, urugero nk’ibihumbi bitanu mu gihe bari kuriha ibihumbi 25 maze kuri ya nyemezabwishyu yo muri BK bakongeraho imibare ku buryo udashobora kubona ko bayihinduye cyangwa inyuguti munsi.

Hari abajya muri BK kuko konti bishyuriraho amande ariho ziba bakishyura amafaranga kuri konti zabo cyangwa bakayakuraho, maze bakaba ariyo bazana kugaragaza kuri Polisi, ko ariyo barihiyeho kandi yanditseho amafaranga ahwanye n’amakosa yakoreye ku muhanda. urugero nk’ikosa ry’umuvuduko kuko ari ibihumbi 50 akaba ariyo nyemezabwishyu azana.

Naho icya Gatatu n’abantu bajya gushakisha ibyangombwa bita inryogo zazindi bajya kuzihimba zidafite aho zihuriye na banki n’ubwo ziba zijya gusa
.
Umwe mu bakekwaho gukoresha inyemezabwishyu mpimbano yavuze avuga ko nubwo afunzwe azira ubusa, ngo ntiyigeze ajya gufata amafaranga cyangwa kubitsa kuri banki na rimwe.

Yagize ati “Ibi nabibonye gutya ntabwo mbizi pe! Kuko n’igihe mperukira kuri banki ntakibuka na gato, rwose nabigizemo uruhare, sinzi uko byagenze.”

Inyandiko mpimbano n’icyaha gihanwa n’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’ibihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu ku muntu wahamwe n’icyo cyaha.

Sup JMV Ndushabandi yavuze ko iki cyaha kizagira n’ ingaruka kuri ba nyir’ibinyabiziga kuko kugira ngo hamenywe uwari ugifite habanza hagafatwa ikinyabiziga, kandi kugira ngo agisubizwe bigasaba ko abanza kwishyura no kugaragaza ba bandi bakoze ayo makosa anyuranye, nawe iyo bigaragaye ko abifitemo uruhare akurikiranwa n’ubutabera.

Bane berekanywe bahakanye ibyaha baregwa imbere y’itangazamakuru. Bose bagaragazaga ko ataribo bigiriye kwishyura kuri banki, bakavuga ko batumaga inshuti zabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt JMV Ndushabandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages