Abapfuye bari mu itsinda ry’abakwekwaho iterabwoba batandatu barimo n’uw’igitsinagore umwe bose bashakishwaga na Polisi.
Abaguye muri icyo gikorwa ni Eric Mbarushimana, Hassan Nkwaya bakomoka mu Karere ka Kamonyi na Kicukiro na Mussa Bugingo, wapfuye ageze kwa muganga kubera ibikomere.
Abandi ni Shafi Cyiza akaba yakomeretse ubu akaba ari kuvurirwa kwa muganga mbere y’uko akurikiranwa n’amategeko; mu gihe Latiffah Morina na Aboubakar Ngabonziza bo mu Karere ka Kamonyi na Gasabo bafatiwe muri icyo gikorwa bafungiye kuri Polisi mu gihe iperereza rikomeje.
Iki gikorwa cyakozwe ku ruhare rw’abaturage, bo bahaye amakuru Polisi ku itsinda ry’abantu batandatu, bari bamaze ibyumweru bibiri mu nzu bivugwa ko iberamo ibikorwa by’ubutagondwa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu rivuga ko mu gikorwa cyo gufata abo bantu, bagaragaje imyitwarire irwanya abapolisi bagerageza gutoroka, nibwo batatu muri bo barashwe barapfa.
Iperereza rigaragaza ko bari mu bukangurambaga bw’ubutagondwa bugamije kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba. Bimwe mu bikoresho by’ubutagondwa birimo ibitabo, amajwi n’ibindi byafatiwe muri iyo nzu.
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda by’umwihariko abatuye akarere ka Rusizi umutekano usesuye inabakangurira gukomeza ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa nk’ibi bikumirwe.



















TANGA IGITEKEREZO