Ibiro bishinzwe iperereza mu Burundi byatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Bihozagara yatawe muri yombi kuwa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, aho ashinjwa kuba ari mu Burundi nk’intasi y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe n’umwe mu bagize urwego rw’iperereza mu Burundi utashatse ko amazina ye atangazwa.
Bihozagara wigeze kuba Minisitiri wo gucyura impunzi bivugwa ko afungiye i Rohero mu Mujyi wa Bujumbura.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin, yemereye IGIHE ishami ry’i Burundi ko bamenyeshejwe ko koko Bihozagara yatawe muri yombi.
Umunyamabanga wa Mbere wa Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, Fidèle Munyeshyaka yavuze ko bamenyeshejwe iby’iri tabwa muri yombi gusa ko nta mpamvu zatumye Bihozagara afatwa baramenya.
Kuva ishyaka CNDD FDD ryakwemeza Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2015 akaza no kuyatsinda, umwuka mubi muri iki gihugu wahise utangira gukaza umurego.
Ibi byatumye imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itangira kuzamo agatotsi.



















TANGA IGITEKEREZO