00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abayisilamu bageneye amafunguro Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 29 June 2015 saa 12:06
Yasuwe :

Umuryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu rugamije iterambere (AJMD Njye Nawe), rwasuye runagenera ibiribwa imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Murenge wa Mayange, Akarere ka Bugesera.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2015, nibwo uru rubyiruko rwasuye Imiryango igera kuri 36 yatujwe muri Mayange, rubaha ibirimbwa birimo umuceri, ibishyimbo, n’ibisuguti ku bana.

Ukuriye aba Banyarwanda batujwe muri Muyange, Kerere George, yashimiye umutima w’urukundo.

Yagize ati“Nta cyizere twari dufite cyo kubaho kuva twirukanwa muri Tanzania, ariko dutangazwa cyane n’umutima w’Abanyarwanda aho abana nka mwe muhaguruka mukaza kutureba aha kandi nta muvandimwe mufitemo cyangwa inshuti.”

Urubyiruko rw'Abayisilamu rutanga ibiribwa

Yakomeje agaragaza ko urukundo Abanyarwanda babakiranye rwabateye gutuza, bumva ko bisanga.

Hakizimana Ismael uyubora AJMD Njye Nawe yababwiye ko hari byinshi babonye muri uyu mudugudu bikeneye ubuvugizi, iyi ikaba ari n’imwe mu ntego zabo.

Yagize ati”Ubusanzwe ibyo tugamije mu muryango wacu si ubufasha nk’ubu, ubundi dufasha kwigisha abantu bimwe mu bikorwa byo kwiteza imbere cyangwa byo kwibeshaho mu buzima bwa buri munsi… Gusa uyu munsi tukaba twifuje kuza gusangira namwe ku mafunguro twabashije kubona mu gihe gito twabiteguye.”

Inkunga yatanzwe n’uru rubyiruko rw’Abayisilamu ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500.

Aba banyarwanda bakaba batujwe muri uyu mudugudu kuva muri Nyakanga mu 2014. birukanywe barenga imiryango 4000, bagenda batuzwa hakurikijwe inkomoka yabo.

Abatujwe mu Karere ka Bugesera akaba ari imiryango 234, mu Murenge wa Mayange hatuzwa imiryango 36.

Zimwe mu mbogamizi bagaragaje zirimo kuba muri aka gace batujwemo bigaragara ko katera, ndetse ngo nubwo amazi mu mudugudu wabo bayabagejejeho bemeza ko aza gake gashoboka, kandi nta n’ibigega bagira byo kuba banategamo ay’imvura igihe yaguye. Ibyo byiyongera ku masambu bahawe aba kure cyane ku buryo kuyahingamo bibagora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages