Abaturage bo mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’amapfa, kandi ko bafite n’ikibazo cyo kubura amazi, bamwe muri bo bakaba baratangiye gusuhuka.
Tariki ya 13 Kamena ubwo mu karere ka Bugesera hasorezwaga ukwezi kwahariwe umuryango muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije gukangurira abagize umuryango kurya indyo yuzuye no kugira isuku mu muryango, abaturage bavuga ko iyi gahunda ishobora kutagerwaho, bitewe n’ikibazo cy’amapfa yateye muri uwo murenge, bamwe bakaba baramaze gusuhuka.
Abaturage bavuga ko uretse n’indyo yuzuye babakangurira n’utuye ibonwa n’umugabo igasiba undi. Nyirabeza Jacqueline yatangarije IGIHE ko inzara ibageze ibageze habi.
Yagize ti “Inaha hari icyorero cy’inzara yatewe n’amapfa, imvura yarabuze imyaka twahinze irarumba, ugasanga nk’ahantu umuntu yateye ibiro mirongo irindwi by’ibishyimbo, yejejemo ibiro bitageze no kuri makumyabiri.Indyo yuzuye ni nziza, ariko se uretse iyuzuye ituzuye yo ni bangahe bayibona inaha ko ibonwa n’umugabo igasiba undi.”
Kubwimana Jean avuga ko bafite ikibazo gikomeye cyo kubura amazi n’ufite icyo guteka akoresha amazi y’ikiyaga.
Yagize ati “Inaha dukoresha amazi y’ikiyaga cya Gahagwa, bamwe babanza kuteka mbere yo kuyanywa, abandi bakayanywera aho.Umuntu urya kabiri ku munsi inaha ni wa wundi twita umukire, aho bukera muratubona iyo za Kigali twaje gusabiriza. Rwose Leta nk’umubyeyi wacu nidushakire imfashanyo inzara itumereye nabi.”
Nyirabajyanama Anasitasie ngo yabuze imbaraga aba yarasuhutse.
Ati “Abafite imbaraga babonye izuba ritangiye guca ibintu barasuhuka, numva ngo bagiye iyo za Bugande guhingira amafaranga, hari n’abo twari duturanye bahungiye mu Karere ka Rwamagana na Nyagatare.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa yatangarije IGIHE ko Leta yashyizeho ibigega byo kugoboka abaturage bafite ikibazo cy’inzara.
Yagize ati “Igihugu cyashyizeho ibigega, ibyo bigega birimo gufasha babandi batishoboye kugirango abo biramutse ari ngombwa babaha ibiribwa kubera ko igihugu cyabitse ibiribwa bihagije.”
Minisitiri Gasinzigwa yakomeje avuga n’ikibazo cy’amazi meza mu karere ka Bugesera leta ikizi, kandi ko iri kugishakira igisubizo, mu gihe bitarakorwa abaturage bakaba basabwa gusukura amazi bakoresheje umuti uyasukura mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’amazi adasukuye.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwiragiye Pricille avuga ko nubwo aka karere gafite ikibazo cy’izuba, nta nzara ihari.
Yagize ati “Mu by’ukuri twagize izuba ryinshi, abaturage ntibashobora kweza umusaruro nk’uko basanzwe beza, ariko bejeje bikeya biringaniye bizabafasha, turimo tubashishikariza kumanuka bakajya guhinga ibishanga, ntabwo rero umuti ari uwo gusuhuka. Ahubwo turimo kubabwira gushakisha indi mibereho, noneho bakajya guhinga guhinga ibishanga.”
Imirenge itandukanye yo mu karere ka Bugesera hatangijwe gahunda yo kubyarana mu batisimu, abaturage bishoboye bakabyara abatishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bakava mu bukene.


















TANGA IGITEKEREZO