Aka Karere kagizwe n’ubutaka bw’amakoro, abaturage bamwe bagorwa no kubona icyondo cyo guhoma inzu zabo, bagashyiramo ibyatsi n’ibiti.
Kamasahara Laurance wo mu kigero cy’imyaka 92 y’amavuko, utuye mu Murenge wa Rugarama, Akagari ka Karangara, avuga ko bavuye mu nzu zisakaje ibyatsi, ariko noneho ,’izidahomye ni ikibazo gikomeye.
Kamasahara avuga ko abaturage baba muri mwene izo nzu bicwa n’imbeho ituruka mu birunga.
Yagize ati“Tubangamiwe n’imbeho kuko tuba mu mazu adahomye ntanakingwe”.
Uyu mukecuru asangiye ikibazo n’abandi, barimo umuturanyi we wabwiye IGIHE ko ajya gutekera ku gasozi muri metero zigera kuri 20 uvuye aho atuye, atinya ko icumbi rye ryafatwa n’inkongi.
Inzu ye isobetsemo amashami y’inturusu n’ibyatsi, yashyizemo mu mwanya w’ahahomwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambaje Marie Florence, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’imiryango igera kuri 17 iba mu nzu zidahomye ntanakingwe nk’ubuyobozi bakizi kandi kiri gushakirwa umuti bitarenze uku kwezi.
Uwambaje avuga ko icyatumye kitava mu nzira vuba byatewe n’abatishoboye batuye mu gace k’amakoro, kubona igitaka cyo guhomesha bikaba bigoye kandi bihenze.
[email protected]
twitter:@mbonyinshutiI



















TANGA IGITEKEREZO