Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda isanga abatangaza raporo zinenga u Rwanda ari abadashima kuko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo gukurikirana imirimo y’itegurwa rya raporo zisabwa zirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeje burundu, itsinda zifite aho zihuriye nayo batangiye amahugurwa y’iminsi ibiri aho bazarebera hamwe imbogamizi bahura nazo mu kazi kabo n’uko bazirwanya, muri aka kazi kabo.
Aya mahugurwa arimo kubera mu karere ka Bugesera yatangiye kuwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 2014.
Minisiteri y’ubutabera yabateguriye aya mahugurwa isanga u Rwanda rwarateye imbere mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, abadashima urwego igihugu kigezeho ngo bakaba basanzwe ari indashima.
Minisitiri Busingye yagize ati “Iyo ugiye mu burenganzira butandukanye bwaba ubwa politiki , imibereho myiza, ubukungu, ubw’ abana, ubw’abagore, ku mirire, ku mutekano, ku bidukikije, u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye cyane hamwe na hamwe ruri ku isonga ku rwego rw’isi, ahandi ruri ku myanya itari iya kure cyane ku rwego rw’isi”.
Ku bakora raporo zitandukanye zinenga u Rwanda kuri gahunda zimwe na zimwe zirimo iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu Busingye yavuze ko baba bafite icyo bagamije kitari cyiza.
Yagize ati “Biriya ni ibintu byo kudushyira ku kwisobanura(defensive) iyo basanze nta nyandiko zerekana ibyo twakoze n’aho tugeze, akenshi akunda gutanga raporo y’ibyo yaje afite mu mutwe we, ibyo yahawe n’abantu mu minsi ibiri, 3 cyangwa n ’ibyo ashaka yifitiye nk’umuntu.”
Aha yavuze ko abakora izo raporo bagiye begera n’abaturage bakababaza mu gihe kirambuye byaba na ngombwa bakagera aho bashaka ikintu runaka(terrain) , byaba ari byiza kandi byakwerekana ukuri.
Ku bakora izi raporo ngo hari ibyo biyibagiza, Busingye ati “ Uburenganzira bwa muntu ntibuva mu kirere ntibugwa nk’imvura, buba buri mu gihugu runaka mu mateka runaka, uko kibayeho buba bufite aho buva n’aho bugana.”
Yakomeje avuga ko aho u Rwanda ruva n’aho rugana atari aho kwiyibagiza.
Yagize ati “ Ntabwo wavuga ngo turi igihugu cy’intungane, ariko niho tugana , icya kabiri kinakomeye cyane ni uko ibikorwa bigaragara , biri mu Banyarwanda tumaze gushyiraho urebye aho tuvuye muri 1994 ukageza uyu munsi ndatekereza ko utabishima yaba adashima.”
Aya mahugurwa yitabiriwe n’inzego zitandukanye zaba iza leta n’imiryango itayishamikiyeho. Bimwe mu bikorwa bazakomeza kunguranwaho ibitekerezo muri aya mahugurwa kinasabwa kwitabirwa harimo kumenya no kwitabira isuzumwa ry’u Rwanda ku byerekeranye n’uburenganzira bwa muntu.
Iri suzumwa riteganyijwe muri Nyakanga 2015. Gusa raporo izashingirwaho mu gusuzuma u Rwanda igomba gutegurwa yohererezwe akanama ka loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu bitarenze mu kwezi k’Ukwakira 2014.



















TANGA IGITEKEREZO