{Urukiko rwa Gasabo rwakatiye Capt. Kabuye David, wahoze mu ngabo z’u Rwanda agasezererwa, igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30.}

Mu kuburana ku ifunga n’ifungurwa, Urukiko rwasanze Capt Kabuye atarekurwa ngo aburane ari hanze kuko ashinjwa icyaha gikomeye cyo “gutunga imbunda binyuranyije n'amategeko".

Iyi mbunda ngo nta burenganzira yari afite bwo kuyitunga kuko nta rwandiko rubisobanura abifitiye.

Kabuye yaburanye avuga ko yemerewe gutunga imbunda nk’umusirikare mukuru, avuga ko n’abandi bakuru bemerewe kuzitunga ariko urukiko ruvuga ko umugore we n’umwunganira bahoze mu basirikare bakuru kandi bakaba nta mbunda batunze kuko bazisubije.

Ikindi yahereyeho avuga ko nta kosa abona mu kuyitunga, ni uko ngo nubwo yasezerewe mu ngabo yakomeje kuba mu Nkeragutabara, akaba yaritwaye neza muri iyo myaka ndetse n’imbunda yafatanwe avuga ko yayivanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ayimaranye imyaka 15 nta kibi yigeze ayikoresha.

Urukiko rwanateye utwatsi Capt Kabuye ku bishingizi yari yatanze barimo umugore we, Lt Col. Rose Kabuye, kuko ngo batabasha kumuhagarika.

Ikindi urukiko rwahereyeho rumwangira gusohoka muri gereza, ni uko ari umucuruzi (Consultant) uhora ajya mu mahanga ashakisha abakiriya, unafite urwandiko rw’inzira ku buryo inzego zamushaka zitabasha kumukurikirana, kuba ari muri gereza akaba ari bwo zamubona hafi.

Umwunganizi wa Kabuye mu by’amategeko, Butare Godfrey, yahise avuga ko bazajurira ku gifungo cy’iminsi 30 yakatiwe, kuko ubundi gihabwa ushinjwa icyaha gihanishwa igifungo byibuze cy' imyaka ibiri. Gutunga imbunda bitemewe cyo gihanirwa kugera ku mezi atandatu.

Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, Butare yagize ati “Ni icyaha cyakabaye gihabwa gufungurwa by’agateganyo kuko itegeko rivuga ko icyaha cyose kiri hasi y’imyaka 2 kigomba kubona ifungurwa ry’agateganyo. Kuba rero bigenze kuriya ntabwo bidushimishije tukaba tugiye kukijuririra nk’uko itegeko ribiteganya mu minsi itanu.”

“Ikidutunguye ni uko bavuze ko bashingiye ko ashobora gucika ubutabera kandi anagaragaza ko kugira ngo asohoke mu gihugu agomba kubona uburenganzira, urumva ko harimo kwivuguruza.[…] kuvuga ngo kuva akora ubucuruzi ngo ashobora gucika, ukurikije uburemere bw’icyaha ntibyagombye kuba bigenda kuriya.”

Capt. Kabuye David
Capt. Kabuye David

Yakomeje avuga ko icyaha Capt Kabuye akurikiranweho gihanishwa hagati y’amezi 6 n’umwaka umwe, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugera kuri miliyoni eshatu cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Capt Kabuye akimara gusomerwa ko azafungwa iyi minsi yahise abaza uburyo yajurira, ati “ Ndabishaka.”

Capt Kabuye yakatiwe umugore we Lt Col. Rose Kabuye amaze akanya gato ahageze, batarasuhuzanya. Basuhuzanyije ubwo yari amaze gukatirwa ajyanwe mu modoka yajemo igenewe imfungwa. Yaramukije umugore we amwenyura, ariko ntiyongera guseka kugeza agiye.

[email protected]