{COGEBANQUE imaze gutera imbere mu guhanga udushya tunoza serivisi igeza ku Banyarwanda ngo nabo babashe kugendera ku muvuduko w’iterambere u Rwanda ruriho, ugereranyije n’izindi banki z’ubucuruzi bihanganye ku isoko ry’u Rwanda.}
Uretse serivisi itanga mu kuzigamira no gufata neza umutungo w’Abanyarwanda mu buryo bwunguka, COGEBANQUE ni kimwe mu bigo biza ku isonga mu gutera inkunga imyidagaduro n’iterambere ry’Umuco Nyarwanda ndetse ikaba ikomeje kugaragaza ubushake n’ubushobozi mu kubizamura no kubiteza imbere.

Mu baterankunga barenga 20 igikorwa cya Miss Rwanda 2015 gifite, COGEBANQUE iza ku isonga mu batanze amafaranga menshi nk’ikimenyetso cy’uko iyi banki ari mudatenguha mu gutera inkunga imyidagaduro n’Umuco Nyarwanda.
Nyuma y’uko COGEBANQUE yari i Musanze ubwo hatorwaga abakobwa batanu bazahagararira Intara y’Amajyaruguru, irakomereza i Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 11 mutarama 2015, dore ko ari ho n’irushanwa rikomereza.
Si uyu mwaka COGEBANQUE ishyigikiye Umuco Nyarwanda kuko no mu mwaka ushize wa 2014 mu itorwa rya Miss Rwanda 2014, nabwo yari umuterankunga w’imena ndetse ikaba yaranabyitwayemo neza ku buryo budashidikanywaho.
Byinshi mu bitaramo n’ibikorwa biteza imbere umuco bitegurwa mu Rwanda, byinshi muri byo COGEBANQUE ibitera inkunga kandi ifatika.
Nyampinga w’u Rwanda 2015 azaba afite konti muri COGEBANQUE ari nayo izajya inyuzwaho umushahara we w’ibihumbi 700 buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose.

Ku Cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015 iki gikorwa kirakomereza mu i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kikaba kigomba kubera muri Gorilla Hotel.
Biteganyijwe ko mu Ntara zose z’u Rwanda hazatoranywa abakobwa bagera kuri 25. Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera , abo bakobwa bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015 i Rubavu.
Theonestine Mukababanana ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Cogebanque atangariza IGIHE.com uko yabonye itorwa rya Miss ku rwego rw'intara.
Yagize ati "Uko nabibonye abakobwa i Musanze baritabiriye ndetse kubera ko bari beza ndetse ari n'abahanga kubonamo 5 gusa byaragoranye cyane. Byaradushimishije dukurikije ko umwaka ushize i Musanze hari habaye ikibazo cy' abakobwa batitabiriye amarushanwa ari benshi. Kuko rero amarushanwa ya Miss Rwanda 2015 yatangiriye Musanze hakarushanwa abakobwa barenze 20, byaduhaye isura nziza ko iki gikorwa kizitabirwa cyane kurenza indi myaka yashize."
Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015, ni bwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.





Ibitekerezo 0