00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Depite Uwayisenga yasabye ko ku Kicukiro hashyirwa ikimenyetso cy’ubugwari bwa Loni

Yanditswe na

Mihigo wamugabo Frank

Kuya 1 May 2016 saa 05:11
Yasuwe :

Depite Yvonne Uwayisenga yagaragaje ko Abatutsi bashyinguwe i Nyanza ya Kicukiro bishwe ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zirebera kandi zarashoboraga kubarokora, asaba ko ishuri ryahoze ari Eto Kicukiro ari naho Abatutsi bari bahungiye,ryashyirwamo ikimenyetso kiranga amateka y’ubugwari bw’Umuryango w’Abibumbye.

Yabivuze ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 29 Mata 2016, mu mugoroba wo kwibuka wabereye muri IPRC Kigali (yahoze ari ETO Kicukiro), umuhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta n’abikorera, abanyeshuri n’abarimu ba IPRC ndetse n’inshuti.

Umuyobozi mukuru wa IPRC Kigali, Eng Murindabigwi Diogène, yagarutse ku butwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside amahanga arebera.

Yasabye urubyiruko ko byababera intwaro ikomeye yo kurinda u Rwanda gusubira mu mateka mabi, anasaba abari aho bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo ariyo ibanza mbere yo gushyira mu bikorwa Jenoside.

Eng Murindabigwi yashimiye byimazeyo abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa AERG mu kigo ayoboye kuko ngo badahwema kugaragaza ubufatanye mu nzira nziza yo kwiyubaka kandi nk’abarezi ngo bazakomeza gufatanya.

Depite Yvonne Uwayisenga wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yasabye ko Eto Kicukiro yashyirwamo ikimenyetso kiranga amateka y’ubugwari bwa Loni.

Yagarutse ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari muri Eto Kicukiro igihe cya Jenoside mu 1994, ati “Babaye ibigwari, mureke dufatanye tujye tubigaragaza tubivuge. Iki kigo (IPRC) gifite amateka kandi akomeye cyane, nayo tujye tuyavuga kandi n’abana bazavuka nyuma bazabone ibimenyetso bibagaragariza ukuri ku byabaye.”

Yanashishikarije kandi urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango u Rwanda rukomeze kubona imbaraga zo kurwanya abayipfobya bayihakana.

Uwatanze ikiganiro ku kamaro ko kwibuka Tom Ndahiro yongeye gusaba ko imvugo ‘Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994’ yavaho hagakoreshwa ‘Jenoside yakorewe abatutsi’ kuko Abatutsi ngo bakorewe Jenoside kuva mbere ya 94 aho yatanze urugero rwabishwe mu Bigogwe, Bugesera n’ahandi.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguyemo abarenga 3900, aho bajya kwicwa babanje guhungira mu ishuri ryahoze ari Eto Kicukiro, ariko baza gutereranwa n’Ingabo za Loni bituma bicwa n’Interahamwe.

Bakoze urugendo rwibutsa inzira abatutsi banyuzemo mu 1994
Bashyize indabo ku rwibutso rwa jenoside ruri i Nyanza ya Kicukiro
Abanyeshuri ba IPRC mu ijoro ryo kwibuka
Eng Murindabigwi yashimiye byimazeyo abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa AERG
Bacanye urumuri rw'icyizere
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Tom Ndahiro yasabye ko imvugo ‘Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994’ yavaho hagakoreshwa ‘Jenoside yakorewe abatutsi’ kuko Abatutsi ngo bakorewe Jenoside kuva mbere ya 94
Depite Uwayisenga yasabye ko ku Kicukiro yashyirwa ikimenyetso kiranga ubugwari bwa Loni

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages