00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Agnes Binagwaho yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubuzima

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 12 July 2016 saa 06:13
Yasuwe :

Dr Agnes Binagwaho wari Minisitiri w’Ubuzima yavanywe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika nkuko bigaragazwa n’Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Dr. Agnes Binagwaho, ubusanzwe ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Yakoze mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuzima. Kuva mu 2002 kugeza 2008, Dr Binagwaho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Sida, kuva mu 2008 kugeza muri Gicurasi 2011 agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y‘Ubuzima, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Ubuzima.

Mu mirimo yindi izwi ya Binagwaho, harimo ko ari umwarimu mu ishuri ry’ubuvuzi rya Harvard muri Amerika, yigisha ubuvuzi bw’abana muri Geisel School of Medicine i Dartmouth muri Amerika, akaba yarahawe impamyabumenyi y’icyubahiro muri Dartmouth College mu 2010.

Yahawe impamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu 2014, ayiboneye muri kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka ushize, Dr. Agnes Binagwaho, hamwe na Skhosana Reggie, umuyobozi mu muryango w’ubugiraneza, “Ronald McDonald House Charities (RMHC)” wo muri Afurika y’Epfo bahawe ibihembo, aho Dr Binagwaho yagiherewe umuhate yagaragaje mu kugabanya imfu z’abana.

Muri uwo mwaka kandi, i Seattle muri Leta ya Washington, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr Agnes Binagwaho yahawe ‘Roux Prize’ kubera uruhare yagize mu guhindura ubuzima akoresheje ibipimo ngenderwaho, igihembo cyari gifite agaciro k’ibihumbi 100 by’amadolari ya Amerika.

Dr Agnes Binagwaho asigaye ari Umwarimu muri UGHE, Kaminuza itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s)

Dr. Agnes Binagwaho w’imyaka 62 yavukiye mu Rwanda mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro (ubu ni Nyamagabe) ariko akurira i Burayi, yigayo ndetse aranahatura. Ni umubyeyi w’abana babiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages