Dr Mukankomeje kuwa 14 Mata 2016 yari yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko Rukuru rutegeka ko akurikiranwa ari hanze mu gihe hategerejwe itangira mu mizi ry’urubanza.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko tariki ya 29 Mata 2016, bwatanze idosiye y’ikirego cye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama kugirango atangire kuburanishwa mu mizi.
Umuvugizi w’Inkiko, Emmanuel Itamwa, yabwiye IGIHE ko uru rubanza ruzatangira kuburanishwa tariki ya 27 Nzeli 2016.
Ibihe by’ingenzi bya Mukankomeje imbere y’ubutabera
Tariki ya 21 Werurwe 2016 nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi rya Dr Rose Mukankomeje wari Umuyobozi wa REMA akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku kiganiro yagiranye kuri telefoni na Bisamaza Prudence wakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa no gushaka gufunguza abayobozi b’Akarere ka Rutsiro.
Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, kuba gatozi mu gusibanganya ibimenyetso no kuba gatozi mu gusebya inzego za leta.
Kuwa 30 Werurwe nibwo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko afungwa iminsi 30 ariko ahita ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru.
Umwanzuro ku bujurire bwe wasomwe kuya 14 Mata 2016 hanzurwa ko arekurwa akazajya yitaba ubushinjacyaha ku rwego rwa Nyarugenge buri wa Gatanu w’icyumweru mu gihe cy’amezi atatu.
Yahise ategekwa gushyikiriza ubushinjacyaha ibyangombwa byo kujya mu mahanga kugeza urubanza ruciwe bwa nyuma.
Yategetswe kandi kutarenga Umujyi wa Kigali adahawe uburenganzira; kuguma mu nzu ye iri mu mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yashaka kwimuka akabimenyesha urwego urubanza rwe ruzaba rugezeho.
Ikindi yategetswe harimo gukoresha telefoni asanganywe, mu gihe cy’amezi atatu ndetse akirinda ibintu byose byabangamira idosiye ye.
Inkuru bifitanye isano
– Dr Rose Mukankomeje uyobora REMA yatawe muri yombi
– Dr Rose Mukankomeje yahakanye ibyaha byose aregwa
– Urukiko rwategetse ko Dr Rose Mukankomeje afungwa iminsi 30 y’agateganyo
– Humviswe ubujurire bwa Dr.Mukankomeje ku ifungwa ry’agateganyo
– Urukiko Rukuru rwategetse ko Dr. Rose Mukankomeje arekurwa



















TANGA IGITEKEREZO