{Umuyobozi w’ihuriro ry’amasengesho mu bayobozi bakuru b’igihugu (Rwanda Leaders Fellowship), Pasteri Antoine Rutayisire, avuga ko amarangamutima ari igice cy’ubuzima bw’umuntu kidakuze guhabwa agaciro kandi gishobora kuba kibi cyane.}
Pst. Rutayisire yatanze ubu butumwa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakozwe n’Amashami y’Umuryango Rotary Club International akorera mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 30 Gicurasi 2014.

Uyu muryango wibutse Abatutsi bazize Jenoside muri rusange, by’umwihariko abari abayobozi n’abanyamuryango bawo bagera ku munani bishwe icyo gihe.
Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku Isomero ry’Igihugu riri Kacyiru rusoreza ku Rwibutso Rukuru rwa Kigali ku Gisozi, ari na ho ubutumwa butandukanye bwatangiwe.

Pst. Rutayisire yavuze ko mu rugendo Abanyarwanda barimo rwo kwibuka no kwiyubaka nyuma y’imyaka 20 habaye Jenoside, hakiri amarangamutima aturuka ku bibi byabaye n’ingaruka byasize.
Yagaragaje ko ingaruka ziboneka kuri benshi mu Banyarwanda ari iz’amarangamutima, aho ku ruhande rw’ababuze ababo haba hari inzika n’urwango, mu gihe ku rundi ruhande harangwa ipfunwe, kwitinya n’ibindi bituma bose bahorana urwikekwe, ubwoba no kutizerana.
Pst. Rutayisire yagize ati “Duhorana ingaruka za Jenoside mu marangamutima yacu. Amarangamutima ni igice cyirengagizwa cyane kandi gishobora kuba kibi kurusha ho”.
Kuri we, ingaruka za Jenoside ntizizahita zirangira, kuko bigomba gutwara igihe kinini cyane kuruta icyakoreshejwe mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bigatuma bicana ubwabo.
Yavuze ko kwibuka no kwiyubaka byafashwa n’uko buri wese yaba impunduka yifuza kubona mu Rwanda, akabanza kwigenzura yirinda intego zirimo kwikunda no kwikubira.
Yakomeje asaba urubyiruko rwitabiriye uyu muhango kureba ahazaza harwo rudakomeza guheranwa n'amateka mabi yagwiririye ababyeyi, aho bamwe basigaye mu bufubyi, abapfakazi, incike abandi bakabura ababo n'ibyabo, anashimira ingufu Leta y'u Rwanda ishyira mu kurwanya amacakubiri cyane cyane mu rubyiruko.
Perezida wa Sena y'u Rwanda Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascène, nk’umwe mu banyamuryango ba Rotary Club International, yashimiye iki gikorwa cy’umuryango cyatangiye mu mwaka ushize, anasaba urubyiruko kwima amatwi abarushuka bashaka kurukoresha mu nzira mbi.
Nyuma y’ubutumwa bwatanzwe uyu muryango washyikirije Urwibutso rwa Kigali inkunga ya miliyoni imwe n’ibihumbi ijana yo gufasha gukomeza kubungabunga amateka n’ibimenyetso.









Ibitekerezo 0