00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese Pasiporo Nyafurika ntizaha urwaho abahungabanya umutekano?

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 16 July 2016 saa 09:38
Yasuwe :

Mu matwi ya benshi umugabane wa Afurika wumvikana nk’indiri y’ubukene, ubujiji inzara n’intambara zayogoje bimwe mu bihugu biwugize, ndetse zikaba zikomeje gutuma abatari bake mu bawuvuka birirwa bicira isazi mu maso mu mahema y’ubuhunzi.

Imyivumbagatanyo y’abaturage binubira ubuyobozi, abarwanira ubutegetsi n’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram, Al-Shabab bikomeje gushegesha ibice by’u Burasirazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru, i Burengerazuba utaretse n’umutima wa Afurika.

Intambara muri Centrafrique, Sudan y’Epfo, Burundi, Somalia, utibagiwe u Burengerazuba bwa Afurika bwagizwe indiri y’umutwe w’iterabwoba wa Kiyisilamiu, Boko Haram, umaze kwica, gushimuta no gutuma imbaga itabarika iva mu byayo.

Ku rundi ruhande ariko iyo urebye ibikubiye mu cyerekezo 2063 cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , AU, usanga abayobozi b’uyu mugabane barajwe ishinga no guharanira amahoro bacecekesha urusaku rw’imbunda rukomeje gucicikana mu mpande zawo.

Hari abasanga inzira ikiri ndende kuko habura amasaha arenga gato 40 ngo AU itangire inama yayo ya 27 i Kigali, igihugu cya Sudani y’Epfo kerekanye ko urugendo ntaho ruragera cyongera gusubukura intambara imaze guhitana abarenga 270 abandi babarirwa mu bihumbi bava mu byabo.

Ku kibazo cy’umutekano ugerwa ku kayiko,niho abasesenguzi bahera bavuga ko koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi, haterwa intambwe ya mbere yo gutangiza Pasiporo Nyafurika bizagorana cyangwa bigahungabanya umutekano w’ibihugu byari bitekanye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 14 Nyakanga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko ubwoba bw’umutekano muke uranga Afurika budakwiye guhagarika gahunda y’imigenderanire.

Yagize ati “Umutekano ni ikintu cy’ingenzi, ariko ntugomba kuba inzitizi ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi muri Afurika. Ntibigomba kubuza Abanyafurika kugenderanira ku mudendezo, bakava mu gihugu kimwe bakajya mu kindi.”

Avuga ko umutekano ari cyo cya mbere kitabwaho muri iyi gahunda, agatanga urugero ku buryo u Rwanda ruherutse gufata umwanzuro wo guha ikaze umunyafurika ufite pasiporo agasaba viza ahageze.

Minisitiri Mushikiwabo yongeraho ko kugira ngo ibyo bigende neza, ku bufatanye n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba bafashe ingamba zo gukaza umutekano, inzego ziwushinzwe zigakorana bya hafi.

Kuvuga ibyo koroshya urujya n’uruza usize inyuma umutekano byaba ari ukwigiza nkana, kuko dufatiye urugero ku byabaye muri Sudani y’Epfo mu cyumweru gishize, byatumye sosiyete ebyiri z’indege RwandAir na KenyAirways zihita zihagarika ingendo zerekeza Juba.

Iki cyemezo cy’izi sosiyete z’indege ntaho gitaniye n’ubutumwa leta ya Uganda, yageneye abacuruzi bo muri icyo gihugu ibaburira ko batekereza kabiri mbere yo gukomeza ibikorwa byabo muri Sudani y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages