Iyo nkunga yatanzwe ni igice cya miliyoni 47 z’amayero zigenerwa ibikorwa byo gufasha mu karere k’Ibiyaga bigari mu mwaka wa 2015.
Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubugiraneza no gucunga Ibiza mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, Christos Stylianides, yatangaje ko guhunga kw’Abarundi ari ikibazo gihangayikishije akarere.
Yagize ati “ Uko guhunga kw’abantu benshi ni ikintu kibagamye bikomeye n’imbogamizi ku bihugu by’ibituranyi mu bijyanye n’ubushobozi bwo kwakira impunzi. Ni ikintu gihangayikishije kandi mu karere kari gasanganwe ibindi bibazo.”
U Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya nibyo bihugu birimo kwakira impunzi z’Abarundi zivuga ko zihunga igitutu no guhohoterwa n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi rwitwa Imbonerakure.
Kugeza ubu abasaga ibihumbi 30 biganjemo abagore n’abana bamaze guhunga, mu Rwanda hakaba habarirwa izirenga ibihumbi 25.
Kuva Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD FDD ryakwemeza Perezida Nkurunziza nk’umukandida mu matora ateganijwe muri Kamena, imyigaragambyo imaze kugwamo abantu bagera ku icumi.
Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihufu by’i Burayi yatangaje ko ikomeje gucungira hafi ibibera mu Burundi kandi ko itewe impungenge no kwiyongera kw’impunzi z’Abarundi.



















TANGA IGITEKEREZO