Byabereye mu mudugudu wa Rukingu mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu ijoro ryo ku wa 27 Mata 2016, mu rugo rw’umukobwa wibana, wakoreshaga umusore amufashaga mu bucuruzi buciriritse.
Uyu mukobwa w’imyaka 26(amazina ye yagizwe ibanga muri iyi nkuru) yatangarije IGIHE ko uyu muhungu bari bagiye kumarana amezi abiri.
Yagize ati “Yamfashaga gucuruza hamwe n’indi mirimo yo mu rugo, ariko akarara mu nzu yindi. Natashye naniwe mvuye gucuruza nijoro njya mu buriri mpita ndyama, we yararimo kwanura ibintu no gukora utundi turimo, arangije arampamagara ngo nze nkinge nk’uko byari bisazwe bigenda.”
Akomeza avuga ko atahise abyuka ako kanya, kubera umunaniro yari afite. Ati “Nabyutse hashize akanya gato njya gukinga nzi ko kadogo yagiye. Bigeze mu gicuku nka saa sita z’ijoro nikanze umuntu mu cyumba cyanjye, ndabyuka ariko sinagira uwo mbona ndongera ndaryama, hashize akanya nibwo numvise umuntu atangiye kunyurira ngundagurana na we mvuza induru akampfuka umunwa, ambwira ko ninkomeza kuvuza induru antera icyuma, ku bw’amahiwe ariko namurushije imbaraga ndatabaza barantabara.”
Akomeza avuga ko uyu musore akomoka mu karere ka Rwamagana, akaba yari mu nzira zo kumushakira ishuri ngo kubera ko yasanze ataruzuza imyaka y’ubukure yo gukorera amafaranga.
Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Rukingu, Ngomituje Jean Baptiste, yatangarije IGIHE ko uyu musore bahise bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kagugu.
Ati “Ni umwana washakaga gufata nyirabuja ku ngufu, twamubajije icyabimuteye atubwira ko ari shitani yamushutse ariko kandi ngo ni ibintu yari amaze iminsi atekerezaho. Gusa natwe twibajije ukuntu umukobwa akoresha umuhungu kandi abona nta wundi muntu babana mu nzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Kayihura Felix, yatangarije IGIHE ko iki kibazo atakimenye akaba agiye kugikurikirana.




Ibitekerezo 0