Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr. Bizimana Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, yavuze ko Gasasira yapfuye bitunguranye,kuko ejo hashize yari yiriwe mu kazi uko bisanzwe, agataha ku mugoroba ari muzima.
Yagize ati “Amakuru nahawe n’abo mu muryango we ni uko yagize ikibazo mu gitondo amaze kwitegura kuza ku kazi, noneho bakamujyana ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal agahita yitaba Imana.”
Dr Bizimana yakomeje avuga ko Gasasira ari umwe mu bakozi bari bamaze igihe muri CNLG, aho yatangiye akora nk’umunyamakuru wari ushinzwe ikinyamakuru kitwa ‘Icyizere’ aza guhindurirwa imirimo mu mwaka wa 2014.
Ati “Ubu yakoraga muri serivisi ya CNLG ishinzwe ikusanyanyandiko za Gacaca n’ububikoshakiro. Akaba yadufashaga mu gikorwa CNLG imaze iminsi ikora kirebana no gukora ubushakashatsi, ubwanditsi ku nzibutso zisabirwa kwinjira mu murage w’Isi wa UNESCO ‘patrimoine de l’UNESCO’. Ni inzibutso enye, Urwibutso rwa Nyamata, Murambi, Murambi, Bisesero hamwe n’Urwibutso rwa Kigali.”
Gasasira Gaspard yari atuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, akaba asize umugore n’abana.



















TANGA IGITEKEREZO