00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatsata: Habonetse umurambo w’umugabo mu ishyamba

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 27 April 2016 saa 12:28
Yasuwe :

Mu ishyamba riherereye mu Mududugudu wa Rusoro mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali habonetsemo umurambo w’umugabo utaramenyekana amazina uri mu kigero cy’imyaka 30 na 35, bikekwa ko yaba yishwe akahajugunywa.

Saa Moya n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2016, nibwo uyu murambo w’uyu mugabo wirabura wari wambaye ipantaro y’umweru n’ishati y’ubururu n’inkweto zo mu bwoko bwa pantufure wagaragaye mu ishyamba ritandukanya umurenge wa Gatsata n’uwa Jali.

Ubwo twandikaga ahagana saa tanu z’amanywa, uyu murambo wari umaze amasaha agera kuri atandatu uri muri iri shyamba nk’uko abaturage barituriye babitangarije IGIHE.

Abaturage batuye muri aka gace barasaba inzego z’umutekano kongera imbaraga mu gukaza amarondo muri iri shyamba ngo kuko atari inshuro ya mbere hagaragayemo imirambo y’abantu.

Uwamahoro Console w’imyaka 35 yagize ati “ Yewe nimutuvugire kuko nta mutekano na muke muri aka gace tugira kubera abajura bihisha muri iri shyamba bakatwambura rimwe na rimwe bakanafata abagore n’abakobwa baca muri uyu muhanda ku ngufu.”

Mukandamage Catherine w’imyaka 54 wasanze umurambo w’uyu mugabo mu isambu ye yagize ati “ Si ubwa mbere no muri Mutarama hano twasanze bahiciye umuntu hashize icyumweru kimwe gusa mu bwiherero bwanjye hakurwamo uruhinja rwajugunywemo ku buryo nkeka ko hari icyibyihishe inyuma.”

Yakomeje asaba ubuyobozi ko bwafata ingamba zikomeye mu rwego rwo kongera umutekano muri aka gace ngo bitewe n’uko no kumanywa nta muntu upfa kunyura muri iri shyamba ari wenyine.

Polisi ibivugaho iki?

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emanuel, yatangaje batari babasha kumenya imyirondoro ye bitewe n’uko nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.

Yagize ati “Amakuru dufite kugeza ubu n’uko mu Gatsata habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 na 35 uretse ko tutaramenya imyirondoro ye.”

Yakomeje asaba inzego zose zishinzwe umutekano kuva ku rwego rw’Umudugudu,Akagari ndetse n’umurenge kujya batanga amakuru y’ahantu hose havugwa umutekano muke cyangwa se abajura mu rwego rwo kugira ngo bakumire ibyo byaha bitaraba.

Ni umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30
Abaturage bashungeye uyu murambo
Mukandamage w'imyaka 54 avuga ko atari ubwa mbere muri aka gace habonetse umurambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages