00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Barembejwe n’ababacuza utwabo bitwaje intwaro gakondo

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 22 February 2016 saa 09:56
Yasuwe :

Insoresore zitwaje ibyuma zitegera abaturage ahitwa ku Gatete mu Murenge wa Kaniga, zikabambura ibyo bavuye guhaha.

Abacuruzi nabo barataka ko bagiye gusubira ku isuka kubera aba bajura babasoresha bakanabambura.

Abaturage bavuye guhaha hamwe n’abacuruzi bavuye kurangura barasaba inzego zishinzwe umutekabo kubabera maso kuko bazengerejwe n’abajura baba bafite ibyuma babategera ahitwa ku Gatete.

Ku Gatete ugana aharemera isoko ryo ku Mulindi wa Byumba, abaturage bavuga ko bahatangirirwa n’abasore bakabambura ibyo bavuye guhaha, ndetse ngo n’abacuruzi bacuzwa ibyo bafite.

Izi nsoresore bivugwa ko zaka umusoro abaturage bajyanye ibicuruzwa mu isoko, zibikora mu gitondo cya kare.

Umwe mu bacuruzi wamburiwe ku Gatete yabwiye TV1 ko izi nsoresore ziherutse kumwambura ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500.

Yagize ati “Nari nafashe inguzanyo muri banki, noneho abajura bantegeye mu Gatete baranyambura. Ubu mfite ikibazo gikomeye cy’uburyo nzishyura.”

Abacururiza mu isoko rya Mulindi bavuga ko bajujubijwe n’aba bajura bivugwa ko baba bananyoye ibiyobyabwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kaniga, Bangirana Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kibazo cy’abajura mu minsi ishize cyari gihari, ariko kuri ubu ngo cyararangiye.

Yagize ati “Ubu abaturage barara amarondo bafatanyije n’inzego zishinzwe umutekano.Ikibazo twagifatiye ingamba.”

Abaturage bifuza ko kugira ngo ubu bujura bucike burundu, hakwiye kujya hakorwa igenzura ku babasoresha mu mayira, dore ko ibi bisambo biba bifite na gitansi biha abo bimaze gusoresha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages