00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Inzara ituma hari abarya imboga nsa rimwe ku munsi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 16 December 2014 saa 10:55
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyanza, Akarere ka Gisagara, bavuga ko bugarijwe n’inzara, bamwe mu ribo bakaba basigaye bajya guca incuro i Burundi, abandi bakaba batunzwe n’isombe zitagira uburisho bafata rimwe ku munsi.
Bamwe muri aba baturage batuye mu Kagari ka Nyamugari, ni bo bemeza ko abagikanyakanya muri bo barya rimwe ku munsi, nabwo bakarya imboga zitagira uburisho.
Ibi ngo biterwa n’uko igihembwe cy’ihinga gishize imyaka yabo yarumbye, n’ubutaka bahingaho bukaba busigaye (…)

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyanza, Akarere ka Gisagara, bavuga ko bugarijwe n’inzara, bamwe mu ribo bakaba basigaye bajya guca incuro i Burundi, abandi bakaba batunzwe n’isombe zitagira uburisho bafata rimwe ku munsi.

Bamwe muri aba baturage batuye mu Kagari ka Nyamugari, ni bo bemeza ko abagikanyakanya muri bo barya rimwe ku munsi, nabwo bakarya imboga zitagira uburisho.

Ibi ngo biterwa n’uko igihembwe cy’ihinga gishize imyaka yabo yarumbye, n’ubutaka bahingaho bukaba busigaye busharira.

Umwe mu baturage wemeza ko bugarijwe n'inzara

Umwe yagize ati “ Ino aha hari inzara rwose, turya rimwe ku munsi. Ubu nkajye ndahinguye ngiye gusoroma isombe ni yo turi burarire itagira uburisho. Uburisho bwava he ko tutagihinga ibijumba, imyumbati na yo ikaba itacyera nk’uko byahoze. Iyo dushaka ibijumba turambuka tukajya kubicamo incuro hariya hakurya mu Karere ka Nyaruguru.”

Undi ati “ Hari abasuhukira i Burundi, hari n’abajyayo bagiye guca incuro bakagaruka. Inzara irahari kuko ino aha abarya kabiri ni abatunzi, abarimu, ba gitifu n’abandi baba bafite akazi gahoraho.”

[…]“Twahinze ibishyimbo izuba rirabitwika, imyumbati na yo ntiyera kubera ko ubutaka busigaye busharira, abadafite ifumbire nta kintu bashobora gukuramo. Basoroma ibibabi by’imyumbati bakarya isombe.”

Bakomeza bavuga ko kurya rimwe ku munsi n’abana babo ngo babimenyereye.

Inzara ituma abana baba inzererezi

Ikibazo cy’ubukene bwugarije abatuye muri uyu Murenge wa Nyanza, ngo cyatumye bamwe mu bana bajya kuba inzererezi mu Mujyi wa Huye, abandi bajya mu Mujyi wa Kigali. Bamwe bavuga kandi ko hari n’abana bava mu ishuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyanza, Uwimana Bosco yabwiye IGIHE ko ibyo abaturage bavuga ari ugukabya.

Yagize ati “Ibyo bintu ni bwo mbyumvise, ntabyo nari nzi. Muri uwo murenge ni ho ntuye, nta nzara ihari. Imyaka irahari mu mirima, ibigori mu gishanga bigiye kwera. Hariyo n’akazi ku buryo ntawavuga ngo yasuhutse kubera ubucyene.”

Aba bagabo bemeza ko n'aho guca inshuro habona umugabo hagasiba undi

Yakomeje agira ati “Ni bya bindi iyo umuturage abonye umuntu atazi atangira kumutakira, ariko uwataka inzara uyu munsi byaba ari ugukabya. Uwavuga ko yasuhutse kubera inzara byaba ari ugukabya. Ku wa kane nari ndiyo mu nama icyo kibazo ntacyo babwiye. Ntibishoboka ko hari umuturage urarira isombe gusa, icyo kibazo nkaba ntarakimenya.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre yatangarije IGIHE ko icyo kibazo cy’abaturage bataka inzara ntacyo azi. Ubuyobozi bwemeza ko muri aka karere hari imishinga itandukanye itanga akazi, ku buryo nta kibazo cy’ubukene buhari.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages