00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusuhuza Kadogi ntibimukuraho icyaha cya Jenoside –Komiseri Mukanyangezi Dative

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 13 May 2013 saa 03:12
Yasuwe :

Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatanze ibiganiro hirya no hino mu magereza, aho abafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakangurirwa gutanga ubuhamya kuri Jenoside no kugaragaza ahaba hagitabye imibiri y’abantu kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ni muri urwo rwego Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative, Komiseri Ushinzwe kugorora, imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ubutwererane mu rwego rw’igihugu (…)

Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatanze ibiganiro hirya no hino mu magereza, aho abafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakangurirwa gutanga ubuhamya kuri Jenoside no kugaragaza ahaba hagitabye imibiri y’abantu kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ni muri urwo rwego Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative, Komiseri Ushinzwe kugorora, imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ubutwererane mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), ubwo yasuraga Gereza Nkuru ya Nyanza (Mpanga), yasuhuzanije na Kadogi Paul wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nshiri mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ufungiye muri iyo Gereza kubera icyaha cya Jenoside, akaba yarakatiwe burundu y’umwihariko.

Ubwo byatangazwaga mu bitangazamakuru ko Komiseri Mukanyangezi yaba yarajyanwe muri iyo Gereza no Gusaba ndetse no guha imbabazi Kadogi wishe se wa Mukanyangezi n’abandi baturage bari baturanye ndetse akaba ari na we wari uyoboye ubwicanyi muri Komini yayoboraga, IGIHE twaganiriye na Mukanyangezi kugira ngo aduhe amakuru y’imvaho ku byatangajwe.

Mu kiganiro na IGIHE Komiseri Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative, agira ati “Sinagiye Mpanga gusura Kadogi, sinajyanweyo no kumusaba imbabazi cyangwa se kuzimuha. Abavuga ibyo kuri njyewe ni agashinyaguro. Ni ukunsubiza mu bihe bikomeye nanyuzemo. Nagiyeyo mu rwego rw’akazi ngiye gutanga ibiganiro. Gukomeza kunshinja kujya gusura Kadogi barimo kunshinyagurira. Abavuga ko nagiye gukangurira abagororwa gusaba imbabazi si byo. Nagiye gutanga ikiganiro nk’uko nsanzwe nzenguruka mu magereza. Ese ubundi nababarira utemera ibyo yakoze?”

Mukanyangezi akomeza atangaza ko kuba yararamukije Kadogi nta gitangaza kirimo kuko n’abandi bagororwa bose abasuhuza kandi abafata kimwe. Ati “kuramukanya ntibivuze kubabarira. Akazi nkora kantegeka gufata kimwe abo nshinzwe, harimo n’abanyiciye. Kuvugana na bo mu bihe bikomeye simbona impamvu babiha andi mazina. Ni iki wagurana uwakubyaye? Abanyarwanda tugomba kubana mu mahoro kuko ineza itsinda ikibi.”

Atangaza ko muri iki gihe bagendera ku biganiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, no mu magereza hatanga ibiganiro bigendeye kuri gahunda yateguwe, ariko by’umwihariko abagororwa kuko abenshi ari bo bakoze Jenoside. Mukanyangezi agira ati “Jenoside iba ni bo bayikoze, bazi byinshi abayikorewe batazi. Ikintu cya mbere tubasaba ni ukutubwiza ukuri, bagomba kutugaragariza ahakiri imibiri y’abanyarwanda bishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro. Icya kabiri ni uguca bugufi bagasaba imbabazi kandi tubasaba kudakomeretsa abantu. Muri iki gihe tubasaba kwirinda amagambo akomeretsa abantu kuko muri gereza harimo abantu b’ingeri zinyuranye.”

Komiseri Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative

Komiseri Ngaboyisonga Mukanyangezi Dative asaba abasomye kimwe n’abumvise inkuru y’uko yagiye muri Gereza Nkuru ya Nyanza gusaba no guha Kadogi imbabazi, batabifata nk’ukuri kuko ikiganiro yatanze ntaho gihuriye no guha imbabazi Kadogi wahamwe n’icyaha cya Jenoside we atigeze yemera. Agira ati “abo inkuru yahungabanije bakomere kandi ndashimira n’abakomeje kunkomeza. Ni igihe gikomeye cyo gukomeza abantu si ukubabyina ku mubyimba. Aho nzaba nkorera hose mu gihe nkiriho, sinzatezuka ku kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mukanyangezi akomeza avuga ko n’ubwo inkuru yamukomerekeje cyane ndetse ikamurwaza ariko atacitse intege ku rugamba rwo gukomeza gukangurira no kwigisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakaba baranahamwe n’icyaha ku bakatiwe n’inkiko Gacaca n’izisanzwe ubu bafunze cyangwa bari mu mirimo nsimburagifungo, Kugororoka, bakareka gupfobya no guhakana Jenoside; kuvugisha ukuri bandika amateka y’ubuyobozi bubi bwabashoye mu bwicanyi ndetse bakanagaragaza uruhare rwabo, kubana neza n’abandi mu mahoro haba muri Gereza no hanze mu gihe bazaba bafunguwe, guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye, kugira uruhare mu gusana ibyo basenye no kuranga aho bajugunye imibiri ubu itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages