00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma yahagurukiye ikibazo cy’amapfa avugwa mu bice bimwe by’igihugu

Yanditswe na

Ferdinand Maniraguha

Kuya 6 February 2016 saa 10:13
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko yahagurukiye ikibazo cy’amapfa avugwa muri tumwe mu duce tugize igihugu, ahanini yaturutse ku zuba ryavuye cyane rikangiza imyaka, n’imvura itaragiye igwira igihe.

Umwaka ushize wa 2015 ikibazo cy’amapfa cyumvikanye cyane mu ntara y’uburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Rwamagana aho izuba ryacanye cyane bigatuma abaturage badahingira igihe nk’uko byari bisanzwe, n’abahinze izuba rikababura imyaka yabo.

Amapfa kandi yongeye kumvikana mu ntara y’Amajyepfo mu bice by’amayaga nka Nyanza, Ruhango na Kamonyi basanzwe bazwiho kweza cyane igihingwa cy’imyumbati, aho bavugaga ko imyumbati yabo yajemo indwara ya kabore bikabateza ibihombo.

Ubwo yatangaga umwanya wo kubaza ibibazo kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gashyantare, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabajijwe icyo Guverinoma iri gukora ngo ikemure ikibazo cy’amapfa dore ko uwabibazaga yagaragazaga ko hari tumwe mu duce abaturage batangiye gusuhuka.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yasubije ko icyo kibazo bari kugikurikirana bafasha abatuye mu duce twagezweho n’amapfa.

Yagize ati: “Hatangiye gahunda zo gufasha uduce tw’igihugu twahuye n’amapfa kandi abaturage biteguye iki gihembwe cy’ihinga”.

Muri Nzeli umwaka ushize hatangajwe ko bimwe mu bihugu bya Afurika bigiye kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe izwi ku izina rya El Nino.

Iyo mihindagurikire yagombaga guteza amapfa mu duce tumwe, ahandi igateza imyuzure, ndetse imwe mu miryango itabara imbabare yari yatanze integuza ko umwaka wa 2016 ushobora kuzarangwa n’ibura ry’ibiribwa cyane cyane muri Afurika.

Iri hindagurika ry’ibihe ridasanzwe ryatumye ubushyuhe bwiyongera ku kigero cyo hejuru ku Isi, ndetse umwaka wa 2015 uca agahigo ku kugira ubushyuhe bukabije ugereranyije n’uko byagenze mu myaka 30 ishize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages