00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abagore bava mu Rwanda bakajya gushaka abagabo muri FDLR

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 November 2014 saa 11:21
Yasuwe :

Nubwo bizwi neza ko umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenosode yakorewe Abatutsi, ukaba utaranahwemye kurwanya Leta y’u Rwanda, inzego z’umutekano zatahuye ko hari abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba bakorana n’abo muri uyu mutwe. Mu nama yahuje inzego z’umutekano, iz’ibanze, abaturage n’abavuga rikijyana (abayobozi b’amadini, abakozi ba leta, amakoperative, n’abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, kuwa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2014, hagaragajwe ko hari (…)

Nubwo bizwi neza ko umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenosode yakorewe Abatutsi, ukaba utaranahwemye kurwanya Leta y’u Rwanda, inzego z’umutekano zatahuye ko hari abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba bakorana n’abo muri uyu mutwe.

Mu nama yahuje inzego z’umutekano, iz’ibanze, abaturage n’abavuga rikijyana (abayobozi b’amadini, abakozi ba leta, amakoperative, n’abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu, kuwa Gatatu tariki 5 Ugushyingo 2014, hagaragajwe ko hari abagore bajya gushaka abagabo muri FDLR.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Muganga, yavuze ko hari abagore bava mu karere ka Ngororero bakajya gushaka abagabo muri FDLR bambukiye muri Bugeshi ihana imbibi na Congo, bamwe bakaryamana nabo bakagaruka, abandi bagaherayo.

Gen Maj Muganga yasabye abaturage ko uzajya amenya amakuru nk’ayo y’abajya muri FDLR yajya abimenyesha inzego z’umutekano n’ubuyobozi bumwegereye.

Uyu murenge wa Bugeshi umaze gutekana nyuma y’aho umutekano waho wari wifashe nabi mu gihe inyeshyamba z’umutwe wa M23 zahanganaga n’Ingabo za Congo Kinshasa(FARDC), hakanagwa ibisasu byaturukaga muri iki gihugu cy’igituranyi(Congo).

Masoyinyana Peruth, umwe mu baturage ba Bugeshi, yavuze ko nk’abaturage bamaze gutekana nyuma y’ubwoba baterwaga n’ibisasu byaturukaga muri Congo mu mirwano yahabereye, kuri ubu ngo bakomeje kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Maj Muganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages