Iri genzura riyobowe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Rigamije kumenya ukuri ku bikekwa bijyanye n’imicungire mibi y’iyi gahunda, aho usanga ngo bamwe mu baturage bakennye bakwiye kubona inka batazihabwa ahubwo zikagenerwa abatazikiwiye bitewe n’uko ari inshuti za hafi n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Girinka mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Pascal Nyabinwa, yavuze ko igenzura ryatangiye mu cyumweru gishize rikaba rizafasha mu gukusanya amakuru yose kuva aho iyi gahunda itangiriye nkuko the New Times yabitangaje.
Ayo makuru azaba agaragaza umubare w’inka zatanzwe, imitavu yarojwe abandi(kuziturira), izibwe, izagurishijwe n’izishwe, ndetse n’ayandi makosa akekwa arimo no gukora intonde mpimbano z’abagenerwa inka.
Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2006 igamije gufasha mu kurwanya ubukene mu gihugu binyuze mu gotoranya ingo zikennye zigahabwa inka.
Igamije guhindura imibereho y’abaturage igenewe no kongera umusaruro w’amata mu gihugu ariko hagiye humvikana abagaragaza kutishimira uburyo bamwe mu bayobozi bahitamo abahabwa inka.
Mu myaka 10 ishize ishyizweho hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 230 mu gihe intego Leta yihaye ni uko haba hamaze gutangwa izigera ku bihumbi 350 bitarenze umwaka wa 2017.
Igenzura rito ry’igerageza ryakozwe muri Mata umwaka ushize ryagaragaje ko inka 2600 zatanzwe muri Girinka zagurishijwe mu gihe 60 zibwe nkuko Nyabinwa akomeza abitangaza.
Igenzura rikomeje gukorwa ngo rizagaragaza amakuru yose yagenderwaho mu gufata izindi ngamba.
Hagati aho ariko ngo hari izafashwe zirimo gutanga imirongo ngenderwaho mishya mu gutanga inka, aho uyihawe agirana amasezerano n’abayitanze agaragaza n’umwirondoro we
Kuva iyi gahunda yajyaho ngo byagaragaye ko bamwe mu bahabwa inka bazigurisha mbere yo kuziturira abandi bazikwiye kandi bitemewe.
Biteganyijwe ko ibizava muri iri genzura bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Gicurasi.

Ibitekerezo 0