Iyi ngingo yagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri iteraniye i Kigali yahurije hamwe imiryango itandukanye itegamiye kuri leta n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye n’ubuzima bahuriye hamwe ngo baganire ku cyakorwa kugira abantu bose basobanukirwe n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi bigamije gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere ariko ko hakiri imbogamizi ishingiye ku muco.
Yagize ati “U Rwanda rwateye intambwe ariko ikibazo kiracyari uko hakiri akazi kenshi ko gukora kugira ngo urubyiruko rugire ubumenyi buhagije n’ubushobozi bwo kwifatira icyemezo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko iyo batabimenye usanga aribyo bibyara za nda zitifuzwa, Sida n’ibindi.”
Yavuze ko imbogamizi zigishingiye ahanini ku muco aho abantu bakigira ipfunwe ryo kuvuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina ku mugaragaro, bagatinya kubibwira abana babo bigatuma bafata ibyemezo bibi.
Rita Benitha Nakobedetse waturutse mu Burundi, yavuze ko iwabo bafite ikibazo cy’uko ababyeyi badatinyuka kubwira abana babo ibijyanye n’imyororokere bigatuma hari n’abakura batazi uburyo bwo kwiyitaho.
Yagize ati “Ababyeyi bakwiye kumenya ko igitsina ari igice cy’umubiri nk’uko umuntu avuga amaboko cyangwa amatwi, kuko uko kutabivuga ni ko gutuma abana bajya mu mico mibi kuko baba batabizi.”
Hakomeje kugenda havugwa inda zitateguwe ku bakobwa bakiri bato n’indahekana ku bashakanye, HDI n’Umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe mu 2005, itangaza ko ahanini usanga ibyo byose biterwa no kudasobanukirwa n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO