00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hiyambajwe ab’inkorokoro muri Dasso ngo hasenyerwe umugore wubatse nta byangombwa

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 29 July 2015 saa 02:49
Yasuwe :

Byabaye ngombwa ko hiyambazwa abagabo batatu b’inkorokora muri Dasso kugirango hasenyerwe umugore wubatse nta byangombwa mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2015, ni bwo ubuyobozi bwo mu Murenge wa Kanyinya, bwagiye mu gikorwa cyo gusenyera abaturage bubatse muri uwo murenge badafite ibyangombwa byo kubaka.

Byabaye ngombwa ko abagabo batatu b’imirya bafata mu maboko umugore wari wananiwe kwakira ibirimo kumubaho, akarwanya abaje gusenya.

Uyu mugore bivugwa ko yakomeretse ku maboko arwana n’abo bashinzwe umutekano (Dasso), yemera ko yubatse nta byangombwa, ariko kandi ngo hari umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yahaye ruswa amwemerera kubaka.

Iyo bataba batatu b'inkorokoro, uwo mugore inzu bajyaga kuyimusenyera hejuru

Aha ni ho ahera avuga ko kuba atarabashije kwishyura ruswa yose bumvikanye, ari yo ntandaro yo kuza kumusenyera.

‘Inzu zubakwa nta byangombwa zigomba gusenywa’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga, yatangarije IGIHE ko abaturage bakwiriye kumenya neza ko kubaka nta byangombwa bitemewe muri ako karere.
Yagize ati “Barabizi ko kubaka nta byangombwa bitemewe, babikorera iki? Umuntu wese wubatse mu kajagari bagomba kumusenyera. Bagaragaze uwo bahaye ayo amafaranga ya ruswa na we akurikiranwe.”

Mukasonga yakomeje avuga ko iyo bamenye ko umuturage yubatse mu kajagari babanza kumusaba ko yisenyera, atabikora ubuyobozi bugafata icyemezo cyo kujya kumusenyera, ibi akaba avuga ko byakozwe no kuri aba baturage bo mu Murenge wa Kanyinya.

Yabonaga inzu ye bayishinga ipiki akumva bayishinga mu mutima we
Yananiwe kubyakira, akarwana ashaka kwinjira mu nzu ngo bayimusenyereho
Uwo mugore ntabwo ahakana ko yubatse nta byangombwa

Amafoto: TV1
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages