Umwe aba banyeshuri waganiriye na IGIHE aho ari mu bitaro, avuga ko ku mugoroba wo ku wa 9 Gicurasi 2017, bariye akawunga, umuceri n’ibishyimbo ndetse banywa n’icyayi muri resitora ikorera muri Kaminuza, akaba ari yo ntandaro y’uburwayi bafite.
Bukeye nka saa yine z’amanywa ngo bumvise batangiye kuremba, baribwa mu nda, umutwe no gutitira ndetse banacibwamo. Bose ngo bahise bajyanwa kwa muganga.
Yagize ati “Mu by’ukuri ubu ndi kuribwa mu nda nkababara n’umutwe ndetse ndi kumva ndi kuzungera. Ikindi kibazo mfite ni uko ndi gucibwamo no kuruka. Twese kandi ni resitora imwe yo muri kaminuza twarariryemo”.
Umuganga ukuriye ishami rivura indwara zo mu mubiri (Medecine interne) Cyprien Ntirenganya, akaba n’umwe mu bakiriye abo barwayi avuga ko basanze bafite ikibazo cyo kurya ibiryo byanduye bityo bakaba bari gukurikiranwa.
Ntirenganya ati “Nijoro nka saa yine twakiriye abantu 12 baturutse muri Kaminuza, bari bafite ibimenyetso byo kuruka no guhitwa ndetse no kuribwa mu nda, muri bo barindwi twabavuye bataha kuko bitari bikabije cyane, batanu muri bo biba ngombwa ko tubashyira mu bitaro kuko bari barembye”.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yageraga mu bitaro bya CHUB aho abo batanu barwariye yasanze bashyizwemo serumu ibafasha kongera amazi mu mubiri.
Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko hari icyizere ko bose bashobora gukira kuko bari kwitabwaho n’abaganga.
Amakuru atangwa na bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko hari abandi barwaye bidakomeye bari kuvurirwa kuri clinic ya kaminuza.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dr. Muganga Didace Kayihura, avuga ko bari guhumuriza abanyeshuri bose, kuko nta gikuba cyacitse.
Dr Kayihura avuga kandi ko hashyizweho itsinda ry’abakozi n’abanyeshuri kugira ngo abagize icyo kibazo bakomeze kubaba hafi.



















TANGA IGITEKEREZO