Bamwe muri aba baturage bavuga ko intandaro y’ubujura n’urugomo byibasiye agace batuyemo biterwa n’inzoga z’inkorano zitemewe, ndetse n’abasore birirwa bicaye bazinywa, bwamara kwira bakitwikira ijoro bakora amarorerwa.
Bavuga kandi ko ku bufatanye n’abanyerondo bagerageje gufata aya mabandi no kuyaca ariko abarusha ingufu kubera ubwinshi bwayo.
Umwe yagize ati “Bacunga ijoro riguye bakazerera mu ngo, bagatobora inzu bakiba, wareba nabi bagasiga bakwishe. Birirwa banywa inzoga z’inkorano bwamara kwira bagatangaira kwiba no kwica abantu.”
Umuyobozi w’umudugudu w’Agacyamo, mu kagari ka Rukira, Sinamenye Vénuste avuga ko afatanyije na bagenzi be bagerageje gukoresha irondo ngo bace ubu bujura ariko birabananira.
Yagize ati “Ni ikipe nini igizwe n’abantu barenga 30, iyo rero bagiye kwiba tuvuza induru bakikiriza, tukagira ngo ni abaturage batabaye, ubwo wabageraho bagatema cyangwa bakagukubita amabuye.”
Sinamenye arakomeza ati “Ejobundi mu ijoro rimwe,bibye ahantu hatatu; hamwe bibye ibintu birimo n’amacupa y’inzoga, ku buryo uwahururaga bamukubitaga icupa, ahandi bapfumuye inzu basangamo umuntu barwana na we basiga bamukuye iryinyo.”
Iki kibazo cy’ubujura n’urugomo gisa n’ikimaze gufata indi ntera muri aka gace, bamwe mu bibwe ndetse n’abaturanyi bagaragaza ko nta yindi nzira babona cyakemukamo, hatabayeho ingufu z’inzego z’umutekano n’ubuyobozi.
Kayiranga Muzuka Eugène, Meya w’akarere ka Huye, avuga iki kibazo cy’ubujura n’urugomo bakizi, kandi kitari muri uyu murenge wa Huye gusa, ariko akemeza ko hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa ngo gikemuke burundu.
Yagize ati “Imikwabu yo guca ibikorwa nk’ibyo by’ubujura n’urugomo igenda ikorwa hirya no hino kandi na hariya izahagera, duhamya tudashidikanya ko bazafatwa bagahanwa.”
Ikibazo cy’ubujura n’urugomo bikorwa mu ijoro cyakunze kuvuga hirya no hino mu gihugu, aho kuri ubu hari bamwe mu baturage bakirarana n’amatungo mu nzu, barinda ko yakwibwa.
Abaturage bavuga ko kuba amabandi yariyongereye mu murenge wa Huye byatewe n’umukwabu wo guca inzoga zitemewe wabaye mu mirenge ya Mbazi na Save, noneho abasanzwe bazinywa bahungira muri uyu murenge wa Huye.
Bityo abatuye mu murenge wa Huye bagasaba inzego zibishinzwe gukomeza umukwabu no kubafasha guhashya ayo mabandi.



















TANGA IGITEKEREZO