00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ibinyakuru bibiri byo mu Rwanda byahejejwe mu icapiro

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 21 May 2013 saa 06:08
Yasuwe :

Bibiri mu binyamakuru bikorere mu Rwanda byaheze mu icapiro rya Monitor muri Uganda kubera ifungwa ry’ikinyamakuru The Daily Monitor, ari nacyo nyiri icapiro. Ibi bikaba byateje igihombo ba nyir’ibyo binyamakuru byo mu Rwanda bisanzwe bijya gucapirwayo.
Ibinyamakuru byaheze muri Uganda ni “Rushyashya”, n’ikinyamakuru “Impamo” byombi bisohoka rimwe mu cyumweru, byagombaga kuba byarasohotse ku wa mbere w’icyi cyumweru, bagiye kubizana basanga igipolisi cya Uganda cyafunze icapiro rya The (…)

Bibiri mu binyamakuru bikorere mu Rwanda byaheze mu icapiro rya Monitor muri Uganda kubera ifungwa ry’ikinyamakuru The Daily Monitor, ari nacyo nyiri icapiro. Ibi bikaba byateje igihombo ba nyir’ibyo binyamakuru byo mu Rwanda bisanzwe bijya gucapirwayo.

Ibinyamakuru byaheze muri Uganda ni “Rushyashya”, n’ikinyamakuru “Impamo” byombi bisohoka rimwe mu cyumweru, byagombaga kuba byarasohotse ku wa mbere w’icyi cyumweru, bagiye kubizana basanga igipolisi cya Uganda cyafunze icapiro rya The Monitor.

Jean Gaulbert Burasa, umunyamakuru akaba umuyobozi na nyir’ikinyamakuru “Rushyashya” avuga ko kuba ikinyamakuru cye cyaheze mu icapiro muri Uuganda, byamuteje igihombo cy’ 4,000 by’amadolari ya Amerika ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 2.5 y’amanyarwanda.

Ati: “Ubuyobozi bwa Monitor buratubwira ngo nidutegereze bishobora gukemuka none hashize iminsi itatu, ikinyamakuru kirafuze kandi kiracapye. Twabuze ukuntu tugisohora mu icapiro. Harimo amatangazo y’abandi, ibiterane byagombaga gukorwa uyu munsi bya Zion Temple turimo kwamamaza, ibyo byose ni igihombo, ubu turibaza ukuntu tubigenza byatuyobeye.”

Burasa avuga ko impamvu bari barasubiye gucapisha ibinyamakuru byabo muri Uganda ari uko icapiro ryo mu Rwanda ribahenda, ndetse rimwe na rimwe bakaba barajyagayo bakabwirwa ko impapuro zabuze bitaba impapuro bikaba ibindi bikoresho by’icapiro byabuze. Ibi rero ngo bikaba aribyo byabaye intandaro yo gusibira Uganda kuko ariho bahendukirwa.

Burasa ati: “Ibiciro byo muri Uganda biri hasi cyane ugereranyije n’inaha mu Rwanda. Hano hari igihe usanga agakopi kamwe k’ikinyamakuru gokererwa amafaranga nka 250 y’amanyarwanda mu gihe Uganda kaduhagarara amafarnga 180 yonyine. Nubwo dusora iyo tubigejeje ku mupaka ariko nihahandi nibo baguma kuba baduhendukiye.”

Iki kibazo kikaba cyarakuruwe n’ifungwa ry’ibitangazamakuru, bishingiye ku kigo kinini cy’abanyakenya cya Nation Media Group ishami ryacyo rikorera muri Uganda. Ibitangazamakuru birimo Radio ya KFM, ndetse n’ikinyamakuru cya Daily Monitor.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages