Abo mu muryango wa Mushimiyimana Olive bagejeje ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi Muhoza, i Musanze bashinja abaganga bo ku bitaro bya Musanze kurangara ku buzima bw’uyu mubyeyi witabye Imana agiye kubyara.
Nk’uko tubikesha Radio Rwanda uyu mubyeyi w’imyaka 33 yitabye Imana kuri uyu wa 3 Mutarama 2014, nyuma y’uko n’umwana yari atwite amupfiriye mu nda.
Dukuzumuremyi Theoneste, umugabo w’uyu mugore avuga ko bari bamaze icyumweru basiragizwa, nta wubikoza muri ibi bitaro bari boherejwemo n’Ikigo nderabuzima cya Rugoyi.
Uyu mugore yari atwite umwana w’amezi arindwi, akaba yari yarohererejwe kuri ibi bitaro ngo abagwe bamuvanemo uwo mwana utari ugejeje igihe cyo kuvuka.
Aho bantegeye Dativa, nyina w’uyu mubyeyi wapfuye avuga ko kuva bagera kuri ibi bitaro bikuru abaganga baho batigeze bagaragaza ubushake bwo kubitaho, kugeza aho umubyeyi apfiriye.
Yagize ati “Umwana apfa gutyo, abaganga ntibigera bahakandagira nta n’umwe wigeze ahagera, bihera aho ntibongera kutwikoza, yigenzaga, apfuye ari kwigenza rwose akagenda ati ‘muganga’ ati ‘nyabuna nimurebe umwuka ugiye guhera”’.
Ubuyobozi bwa Polisi ya Musanze, buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana. Chief Superintendent Dismas Rutaganira, yagize ati “Twahamagaye itsinda ry’ababifitemo ubumenyi n’ubushobozi batari abaganga bonyine kandi bavuye ahandi; baje gukurikirana uko ibitaro byabyitwayemo, harimo Polisi na Minisante”.
Ibitaro bya Ruhengeri byanze kugira icyo bitangaza kuri aya makuru, bivuga ko hategerejwe icyo iperereza rizageraho.



















TANGA IGITEKEREZO