00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa Gatatu tariki ya 05/08/2015

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 August 2015 saa 07:33
Yasuwe :

None kuwa Gatatu, tariki ya 05 Kanama 2015, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 25 Kamena 2015, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’uburyo isuzuma ry’imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 mu Nzego z’Ubutegetsi bwite bwa Leta no mu Nzego z’Ibanze ryagenze, irabishima.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zikurikira zegurirwa abikorera kugira ngo bazicunge:

4. Inama y’Abaminisitiri yahaye abashoramari bakurikira uburenganzira bwo kubyaza amashanyarazi imishinga y’ingomero z’amashanyarazi ku buryo bukurikira:

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

  Umushinga w’Itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano hagati y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS) na

Repubulika y’u Rwanda yerekeye gusubiza u Rwanda muri uwo Muryango yashyiriweho i N’Djamena ku wa 25 Gicurasi 2015;

  Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize no guteza imbere ibikorwa bya siporo, imikino n’imyidagaduro;

  Umushinga w’Itegeko rishyiraho urugaga rushinzwe ubunyamwuga mu bidukikije mu Rwanda (RAPEP) rikanagena imitunganyirize n’imikorere yarwo;

  Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 27/2010 ryo ku wa 19/06/2010 rigena amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

  Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida No 49/01 ryo ku wa 06/07/2010 rigena uko amatora y’abagize Komite y’Abunzi akorwa;

  Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo gufasha amashuri ya Leta, amashuri ahuriweho na Leta n’abikorera ku bw’amasezerano n’amashuri yigenga kugera ku nshingano zayo;

  Iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu Gihugu;

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu byiciro amabuye y’agaciro rikanagena urwego rushinzwe kugena agaciro mbumbe kayo, uburyo kagenwa kakanatangazwa;

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe riteganya ingano n’uburyo bw’itangwa ry’inkunga ituruka mu bigo byose bitanga ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda;

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho amategeko yihariye agenga amashuri y’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano;

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TWINAMATSIKO Francis, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imicungire y’Abakozi mu Kigo gishinzwe Guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi Ngiro (WDA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NZAKAMWITA Christophe, wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gukurikirana no Kugenzura Amasoko mu Kigo gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUZINDANA MUNANA

Jean, wari Umuyobozi Mukuru wungirije muri Gatumba Mining Concessions, kujya mu kiruhuko cy’Izabukuru;

  Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera SIP MBABAZI B. Speciose, wari umucungagereza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, kwegura ku mirimo ye;

  Iteka rya Minisitiri rigena urutonde rw’ibintu binoza kandi bisukura umubiri bitemewe gukoreshwa mu Rwanda;

  Iteka rya Minisitiri rigena imiterere n’imikoreshereze y’ikarita iranga umunoteri wikorera n’uburyo ayibona;

  Iteka rya Minisitiri rigena amagambo na kashi umunoteri ashyira ku nyandiko mpamo;

  Iteka rya Minisitiri rigena uburyo abikorera binjira mu murimo w’ubunoteri, uko bakora n’uko bagenzurwa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agena ibishingirwaho n’uburyo bwo guhabwa ubufasha bwa Leta mu mishinga yo guteza imbere amacumbi aciriritse.

8. Inama y’Abaminisitiri yasabiye Dr HABYARIMANA Jean Baptiste guhagararira u Rwanda i Brazzaville muri Kongo, ku rwego rwa Ambasaderi.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

Mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

 Bwana HAKIZIMANA Protogène: Umuyobozi ushinzwe Abakozi/Director of Human Resources.

Muri MINAGRI

 Bwana IYAMUREMYE Yassin: Director General of Corporate Services

 Dr. MUREKEZI Charles: Director General of Agriculture Development
 Dr. SEMWAGA Octave: Director General of Planning

 Dr. RUTAGWENDA Theogene: Director General of Animal Resources

Muri Rwanda Agriculture Board (RAB)

 Dr. BUTARE Louis: Director General

 Dr. GAHAKWA Daphrose: Deputy Director General

 Bwana NZEYIMANA Innocent: Head of Land Husbandry, Irrigation & Mechanization Department

 Dr. KANYANDEKWE Christine: Head of Animal Production Department

 Dr. NDABAMENYE Telesphore: Head of Production and Food Security Department
 Dr. KARANGWA Patrick: Head of Research Department

 Bwana SENDEGE Norbert: Head of Eastern Agriculture Zone

 Madamu NUWUMUREMYI Jeanine: Head of Western Agriculture Zone

 Bwana IZAMUHAYE Jean Claude: Head of Northern Agriculture Zone

 Bwana GASANA Parfait: Head of Southern Agriculture Zone

Muri NAEB

 Amb. KAYONGA George William: CEO

 Bwana KAYISINGA Jean Claude: Deputy CEO in charge of Export and Marketing

 Bwana NTAKIRUTIMANA Corneille: Planning Division Manager

 Bwana NKURUNZIZA Issa: Tea Division Manager

 Bwana RUGANINTWARI Eric: Quality and Regulatory Division Manager

 Bwana MUNYANEZA Jean Marie Vianney: Diversification Division Manager

 Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

 Bwana GATERA Jonathan: Director General

 Muri Rwanda Law Reform Commission (RLRC)

 Madamu BIGIRIMANA Consolate: Commissioner, arasimbura Rutabingwa Athanase.

 Muri National Commission for Children (NCC)

 Madamu UWERA Claudine: Executive Secretary

 Muri Rwanda Housing Authority (RHA)

 Bwana KAMPAYANA Augustin: Head of Human Settlement Planning & Development Department

 Bwana SERUBIBI Eric: Head of Housing Project and Development Department

 Bwana KYAZZE Edward: Head of Urban Settlement Division

 Bwana UWIMANA Leopold: Head of Affordable Housing Division

 Bwana NSANZINEZA Noel: Head of Corporate Service Division

 Bwana MPAYIMANA Protais: Head of Rural Settlement Division

 Bwana NSHIMIYIMANA Harouna: Head of Housing Regulations and Standards Division

 Bwana RUHUMURIZA Dhanis: Head of Public Building Construction, Rehabilitation and Management Division

Abagize Inama z’Ubutegetsi

Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

1. Dr. GAKWAYA Innocent, Chairperson

2. Madamu KANYANGEYO Agnes, Vice Chairperson

3. Bwana KABERA Godfrey,

4. Bwana NZAYIRAMBAHO Manasse,

5. Madamu KARAKE Doreen,

6. Madamu TENGERA KAYITARE Françoise,

7. Madamu TWAGIRIMANA Sandrine.

Muri Rwanda Agriculture Board (RAB)

1. Dr. NYOMBAYIRE George, Chairperson

2. Madamu UWUMUKIZA Beatrice, Vice Chairperson

3. Bwana MUNYAKAZI Jean Paul, Member

4. Madamu MUKARUGWIZA Esperance, Member

5. Dr. NKURUNZIZA Emmanuel,Member

6. Bwana NTABANA Innocent, Member

7. Dr. GASHUMBA James, Member

Muri RWANDAIR LTD

1. Bwana Girma WAKE, Chairperson

2. Amb. KARITANYI Yamina, Vice Chairperson

3. Madamu MUKARUGWIZA Laurence,

4. Bwana UWAYO Theogene,

5. Madamu NKWIHOREZE Jacqueline,

6. Bwana RUBANGO KAYIHURA Epimark,

7. Major KARARA Claver,
 Muri MIFOTRA

 Madamu MBABAZI Comfort: Director General of Public Service Management and Development

Muri Minisiteri y’Ubuzima/MINISANTE

 Bwana BARIGIRA Hamad Ramadhan: Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resources and Administration.

Mu Kigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge/RSB

 Madamu NYAMVUMBA Jane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itangwa ry’ibyemezo by’ubuziranenge bw’ibikorwa n’inganda/ Director of Systems

Certification Unit.

 Bwana RUTAGUMBA Samuel: Umuyobozi w’Ishami ry’imari/Director of Finance Unit.

 Madamu MUKESHIYAREMYE Athanasie: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuziranenge bw’ibijyanye n’ubuhinzi, ubutabire

n’ibidukikije/Director of Agriculture, Chemistry and Environment Standards Unit.

 Madamu KAMANZI Liliane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe n’ishyinguranyandiko, amakuru, ubushakashatsi n’inyigisho byerekeye

ubuziranenge /Director of Standards Education, Research, Information and Documentation Unit.

 Bwana MBABAZI Alphonse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe laboratwari z’ikoranabuhanga rishingiye ku binyabuzima/Director of

Biotechnology Laboratories Unit.

 Bwana MPORANZI Samuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuziranenge mu by’Ubwubatsi n’Imitunganyirize y’Imijyi/Director of

Engineering and Urban Planning Standards Unit.

10. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball y’abafite ubumuga yabonye itike yo kuzitabira imikino ihuza abafite ubumuga izabera muri Bresil, nyuma yo gutsinda ikipe y’Igihugu cya Misiri ku mukino wa nyuma mu marushanwa nyafurika ya Sitting Volleyball yabereye i Kigali kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 29 Nyakanga 2015. Aya marushanwa yari yitabiriwe n’amakipe yo muri

Algeria, Burundi, Misiri, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,

Uganda n’u Rwanda.

  U Rwanda ruzitabira amarushanwa nyafurika y’imikino ngororamubiri azabera i Brazzaville kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 19 Nzeri 2015. U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi baturutse mu byiciro 8 by’imikino na siporo aribyo: Gusiganwa ku maguru, Gusiganwa ku magare, kurwanisha inkota,

Karate, imikino y’intoki ku bafite ubumuga, Taekwondo, Tennis na Volleyball

(Beach & Indoor).

  Amarushanwa ya Karate yo muri Zone ya V azabera i Kigali, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Kanama 2015. Amakipe azitabira ayo marushanwa azaturuka i Burundi, Misiri, Kenya, Tanzania, Uganda n‘u Rwanda.

  Amarushanwa yo guhatanira Ambassador’s Cup 2015 azabera i Kigali kuva tariki ya 28 kugeza ku ya 29 Kanama 2015. Amakipe azitabira ayo marushanwa azaturuka i Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda n‘u Rwanda.

  Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru izakira iya Ghana ku mukino wa mbere tariki ya 4 Nzeri 2015 mu guhatanira itike yo kwitabira amarushanwa y’igikombe cya Afurika cy’Ibihugu. U Rwanda ruri mu itsinda H ririmo Ghana, Mozambike na Mauritius. U Rwanda rwamaze kubona amanota 3 nyuma yo gutsinda Mozambike igitego kimwe ku busa, mu mukino wa mbere wabereye i Maputo muri Kamena 2015.

b) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rwifatanyije n’isi mu gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira abagabo gushyigikira uburinganire. U Rwanda rwatoranyijwe hashingiwe ku byo rumaze kugeraho mu bijyanye no guteza imbere uburinganire n’abagore. Muri ubu bukangurambaga hazibandwa ku ntego eshatu arizo: kuziba icyuho mu bijyanye n’ikoranabuhanga, hakabaho uburinganire mu kugera no gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga, kongera umubare w’abakobwa bitabira kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ariryo ryose. Gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga bizaba hagati muri Kanama 2015.

c) Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi cyagaragaye mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi mu gihe cy’impeshyi.

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 23 Kanama 2015 u Rwanda ruzakira Amarushanwa ya 15 ya siporo ahuza amashuri yisumbuye ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba. Aya marushanwa azitabirwa n’abakinnyi 3 111 bazava muri Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi,

Tanzania na Sudani y’Amajyepfo. Imikino izakinwa ni: Umupira w’amaguru/Football, Umukino wa Basketball, Umukino wa Volleyball, Umukino wa Handball, Umukino wa Rugby, Umukino wa Netball, imikino ngororamubiri, Umukino wa Hockey, Umukino wa Tennis, Umukino wa Ping Pong, koga n’umukino wa Badminton. Iyo mikino izabera mu Turere twa Huye na Gisagara.

e) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe imyuga n’ubumenyi ngiro yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 8 Ukwakira 2015, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Urwego rw’Abikorera izategura icyumweru cy’ubukangurambaga ku guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro. Bimwe mu bikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru cy’ubukangurambaga harimo: Imurikabikorwa ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rizaba kuva tariki ya 2 kugera ku ya 8 Ukwakira

2015, Inama mpuzamahanga ku myuga n’ubumenyi ngiro izaba kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2015 n’Inama y’Abaminisitiri izibanda ku myuga n’ubumenyi ngiro izaba tariki ya 8 Ukwakira 2015.

  Kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 11 Nzeri 2015, Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Ishyirahamwe rigamije gutsura umubano w’u Rwanda n’Ubudage, yateguye

Inama igamije guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro mu Rwanda no mu Budage. Iyo nama igamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abikorera b’Abadage n’Abanyarwanda hagamijwe kongera ubumenyi n’ireme ry’umusaruro uva mu bikorwa by’imyuga n’ubumenyi ngiro binyuze mu mahugurwa yo guteza imbere umurimo, kongera umusaruro no kugaragaza ubushobozi ku isoko ry’umurimo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO, Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages