00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifungwa ry’amashami y’ubuvuzi i Gitwe: Mineduc ntikeneye kugwiza abaganga b’icyitiriro mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 March 2017 saa 09:17
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi (Mineduc) yatangaje ko gufunga amashami yigisha ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe bitavuze ko u Rwanda rufite abaganga bahagije, ariko rukeneye abaganga bafite ubushobozi buhagije kurusha uko rwagira umubare munini w’ababyitwa ku izina gusa.

Kaminuza ya Gitwe niyo ya mbere yigenga yatangiye kwigisha iby’ubuvuzi, nyuma y’igenzura rya Minisiteri y’Uburezi, bigaragara ko hari ibyangombwa bituzuye bituma ihagarika by’agateganyo amasomo yahatangirwaga, arebana n’ubuganga, irya Laboratwari n’iry’Ubuforomo, yose yarimo abanyeshuri babarirwa mu 1500.

Kimwe n’andi mashami yahagaritswe mu gihe cy’amezi atandatu mu mashuri makuru na kaminuza bigera ku 10, Inama y’Igihugu Ishinzwe Amashuri makuru na kaminuza ivuga ko hari ahagiye hasangwa abarimu badafite ubushobozi, cyangwa ibikoresho muri za laboratwari bidahwanye n’abanyeshuri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi Dr Musafili Papias, yavuze ko ishuri rya Gitwe ryagiyeho rigamije gukemura ikibazo cy’abaganga bake, ariko ko abakenewe ari abafite ubumenyi buhagije.

Yagize ati “Kuba Gitwe yaragiyeho ngo ikemure ikibazo cy’abaganga bakeya, Nibyo. Na Perezida wa Repubulika ajya kwemera ko iriya kaminuza itangira byari muri icyo cyerekezo, turacyari muri icyo cyerekezo. Ntabwo tuvuga ko uyu munsi dufite umubare w’abaganga bahagije… Ariko abaganga bafite ubushobozi, apana abaganga kubera ko njyewe nshobora kubyuka ejo nkiyita ko ndi muganga kandi ntari muganga.”

Minisitiri Dr Musafili yavuze ko u Rwanda rukeneye abaganga benshi ariko bikajyana n’ubumenyi bafite, kikaba ari ikintu kigomba kwitabwaho.

Yakomeje agira ati “Aho gukomeza rero kugira umubare w’abadafite ubumenyi buhagije, njyewe numva yuko twakomeza kuba Abanyarwanda 5000, tukavurwa n’umuganga umwe ubifitiye ubumenyi n’ububasha, aho kugira ngo twe 5000 tuvurwe n’abaganga 3000 mu by’ukuri batabifitiye ubumenyi.”

Abashaka kujya muindi kaminuza bashobora gufashwa

Nyuma y’ihagarikwa ry’ayo mashami ngo kaminuza ibanze kuzuza ibisabwa, hari abanyeshuri bagera ku 1500 byabaye ngombwa ko bataha, gusa kimwe n’abo mu zindi kaminuza, MINEDUC ivuga ko uzifuza kwiga ahandi azafashwa.

Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko nk’abanyeshuri bari bageze hagati mu masomo bumva batategereza ko kaminuza zabo zongera gufungurwa, bazahabwa ubufasha kugira ngo batazira ibyangombwa amashuri yabo atubahirije.

Yagize ati “Igisubizo cyiza ni uko uriya muntu yafashwa kureba uburyo yakomeza amasomo ye. Afashijwe rero kubona ahandi yiga, habaho guha agaciro ibyo yari afite ku mwaka yari agezeho, nubwo bitewe n’aho agiye kwiga bishobora kumusaba gusubira muri porogaramu zimwe na zimwe, ariko n’ibyo azanye nabyo bihabwa agaciro. Ibyo rero nibyo tuzareba, bigaterwa na porogaramu ku yindi, umuntu ku wundi.”

Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko muri gahunda yo kongera abaganga mu gihugu hari andi mashuri ari gutangira.

Yagize ati “Hari indi mishinga kuko hari nka University of Global Health Equity yatangiriye Rwinkwavu, iri no kubaka inzu zigezweho muri Butaro aho izatangira muri Kanama 2018. Ariko hari n’abandi bari gusaba kandi biratanga icyizere.”

Yakomeje agira ati “Mwabonye ko twagiye gushyira ibuye ry’ifatizo ku ishuri ry’ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende, kandi ku bigo nka biriya bigaragaza ireme no muri porogaramu zindi basanzwenbafite, bitanga n’icyizere ko n’izaza bazayikora neza. Ariko ntimwibagirwe ko hari na Kaminuza y’u Rwanda nayo itanga ubwo bumenyi.”

Nyuma y’ihagarikwa ry’amashami arebana n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwatunguwe n’icyo cyemezo kuko kuko ikintu cyose kaminuza yasabwe gukora cyakozwe, ndetse bari basabye Minisitiri kuza gukora igenzura nyuma y’iryabanje kuwa 25 Ukwakira 2016.

Inama y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza ivuga ko itanga uruhushya ngo kaminuza itangire imirimo, nyuma bakumvikana ibyo bagomba kuzuza neza, igenzura rikorwa rikaba rigamije kureba niba byose byarashyizwe mu bikorwa.

Ubwo yari icyitwa ishuri rikuru nderabarezi rya Gitwe (ISPG), iyi kaminuza yavuzwemo ibibazo by’imyigishirize mibi yatumye abanyeshuri bamwe basubizwamo amasomo kandi barayaherewe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, baza kugeza ikibazo cyabo ku Nteko ishinga amategeko mu Kuboza 2014.

Abo banyeshuri ngo basobanuriwe ko hari amasomo bagiye biga igihe gito bityo ibiyagize bakaba batarabyigishijwe byose, bo bakavuga ko batanze kwiga ayo masaha, ahubwo ko ari uburiganya bwakozwe n’ikigo kitashakaga kwishyura amafaranga menshi abarimu. Abo bigaga ibijyanye na Laboratwari.

Minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba yavuze ko aho kugira abaganga benshi badafite ubushobozi haba bake babufite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages