Hari mu nama igamije gutora komite nyobozi nshya kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Bugesera, aho Jeanne Henriette Mukabikino yatorewe kuba Umuyobozi wungirije, mugihe Senateri Consolée Uwimana yabaye Umunyamabanga.
Agaruka ku byo bagiye gukora, Depite Mutesi yavuze ko bazibanda ku gukora ubuvugizi bugamije kubaka ubushobozi bw’abagore mu nzego zitandukanye.
Yagize ati″ FFRP yageze kuri byinshi mu guteza imbere uburinganire, aho abagore benshi batinyutse kujya mu nzego z’ubuyobozi no mu zifata ibyemezo.Mu rwego rwo gukomeza muri uwo murongo, komite nyoboye izibanda ku gukorera ubuvugizi abagore ngo bihangire imirimo kugira ngo batere imbere”.
Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Donathile Mukabalisa, yasabye abagore bari mu Nteko gufatanya n’abagabo mu guteza imbere uburinganire no kumenya niba koko abagore bubakirwa ubushobozi.
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Inteko Ishinga Amategeko, ryashyizweho mu mwaka wa 1996. Rigizwe n’abanyamuryango 91, barimo abagore 62 n’abagabo 29.
Muri abo bagabo harimo bane bashya binjiyemo kuri uyu wa Gatanu.
Depite Jean-Marie Vianney Gatabazi, umwe muri bo, yavuze ko abagabo bagomba kongera imbaraga mu gufasha abagore, kugira ngo ihame ry’uburinganire rigerweho.
Komite nshya yatowe igiye kuyobora mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.Uretse Depite Nyirarukundo Ignatienne wari Umuyobozi, Komite icyuye igihe yari igizwe n’Umuyobozi wungirije Médiatrice Izabiriza, n’Umunyamabanga Marguerite Nyagahura.



















TANGA IGITEKEREZO