{Ubushinjacyaha bw’Urukiko rwisumbuye rw’Akarere ka Nyarugenge bwasabiye Hora Sylvere ukurikiranweho kwica Uwase Bella Shalom w’imyaka 12. }

Urubanza rwabereye imbere y’imbaga y’abaturage muri Stade ya Kigali I Nyamirambo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Mata 2014.

Umushinjacyaha yabwiye abacamanza ko bushinja Hora ibyaha bitatu birimo icyo kwica Uwase Bella Shalom amuteye icyuma, akanakimucyegetesha mu ijosi, icyo guhindura amazina binyuranyije n’amategeko (akiyita Hora Sylvere kandi amazina yiswe n’ababyeyi ari Hagumamahoro Sylvain) no kwihesha ikarita ndangamuntu nabyo mu buryo bunyuranyije n’uko amategeko abigena.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko igihano cyo gufungwa burundu Hora ku cyaha cy’ubwicanyi, gufungwa amezi atanu kubera icyaha yakoze cyo guhindura amazina binyuranyije n’amategeko n’igifungo cy’imyaka irindwi ku cyaha gisigaye.

Ahawe ijambo, Hora Sylvere yabwiye umucamanza ko ibyaha birbiri abyemera, gusa icyaha cyo kwihesha indangamuntu cyo aragihakana, ndetse asobanura ko yabikoze atazi ko ari icyaha.

Hora Sylvere wari imbere y’imbaga y’abantu buzuye igice cya sitade gitwikiriye kandi bamukomera nubwo bari babibujijwe mu mabwiriza bahawe mbere yo gukurikira urubanza, yasobanuye ko kwica Uwase yabitewe n’umujinya.

Mu ijwi rito, avugana ubwoba butari bwinshi cyane, Hora ntiyahakanye ciyaha ahubwo ahindukirana abo mu mu rugo iwabo w’umwana yishe, abwira umucamanza ko nabo bakwiye gukurikiranwa n’inkiko ngo bagize uburangare aramwica.

Yagize ati “Ijambo nakomerezaho ni uko bariya bantu bari mu rugo nabo mwababaza urugo rwari rwuzuyemo abantu bangana kuriya, nagiye nkafata umwana nkamugirira biriya ntibatabare,ese bo bari bari hehe?”

Icyo nakurikizaho, njyewe nakoze icyaha [ariko] bariya bantu jyewe narabagaye, kuko bari mu rugo bose tutari ku gasozi, ubwo se bari bari he, baba barantangiriye nanjye sinkore biriya! Ko hari huzuyemo abasore bangahe, batanu ubwo bakoze iki? Ubwo nta ruhare babigizemo?”

Kuba Hora yashinje abari mu rugo kuba ntacyo bakoze ngo bakize uyu mwana yari agiye kwica, Umushinjacyaha yabwiye umucamanza ko ari ugushaka kuyobya urubanza, asaba ko rwakomeza ibyo gukurikirana abo ashinja bikazaba bikorwa mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa tariki ya 21 Mata 2014, saa kumi muri iyi sitade, hasomwa imyanzuro y’urubanza.

Urubanza rurangiye, Abapolisi bari benshi cyane kuri iyi sitade batwaye Hora bamurinda ko abaturage barakaye bakwihorera.

Ubwo Hora yahabwaga ijambo, Nyina wa Bella byagaragaraga ko yasaritswe n’agahinda yabaye nk’uhungabana, abantu bamuba hafi.

Se wa Bella yavuze ko yabwiye abanyamakuru ko anyuzwe n’ibihano byasabiwe Hora Sylvere wamuhekuye, cyane ko ari icyaha gifite uburemere.

Ubwo yari mu muhango wo kurahiza abashinjacyaha bashya kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yagarutse ku rupfu rw’uyu mwana Bella, asaba ubutabera ko abakoze ibyaha nk’ibi amadosiye yabo yajya yihutishwa, bakaburanira mu ruhame kandi bagahabwa ibihano bikarishye.

[email protected]