Imiryango itari iya leta yasabye ko uburaya bukurwa mu byaha bihanwa mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 Ugushyingo 2017 saa 05:35
Yasuwe :
3 1

Imiryango itari iya leta mu Rwanda yakirije yombi igitekerezo cyo kuvana uburaya ku rutonde rw’ibyaha bihanwa mu Rwanda, ivuga ko ari imwe mu nzira yatuma ababukora badakomeza kumva ko bahezwa, bakabasha guhabwa ubufasha bw’abaganga ku babukeneye.

Mu mushinga w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, uburaya ntibugaragara kuri urwo rutonde.

Nk’uko The East African yabitangaje, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango Health Development Initiative-Rwanda (HDI) , Dr. Aflodis Kagaba, yagize ati “Uburaya niburamuka bukuwe mu bihano mpanabyaha, ababukora benshi bazigaragaza basabe ubuvuzi. Iyo yaba ari intambwe nziza itewe mu guhangana n’icyorezo cya Sida kubera ko 40% by’abakora uburaya babana n’iyo virusi.”

Ahantu honyine uburaya bugaragara muri uyu mushinga w’itegeko ni ahavugwa ‘gukoresha uburaya ku gahato’, bibarwa mu byaba byibasiye inyokomuntu, aho bihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Gusa mu gihe iri tegeko rizaba rutaratorwa nk’uko rimeze, uburaya buracyari icyaha mu Rwanda.

Ku mategeko ahari uyu munsi, umuntu ufatiwe mu buraya ahanishwa kubanza guhabwa ahantu atagomba kurenga, yabikomeza akaba ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, agacibwa n’ihazabu ya 500 000 Frw.

Imiryango itari iya leta ivuga ko abenshi mu bakora uburaya bihisha ntibajye guhabwa imiti ibafasha bitewe no kwitinya, nyamara ugasanga nicyo cyiciro kibana n’ubwandu bwa virusi itera sida ku rwego rwo hejuru.

Indi mbogamizi ngo ni uko abenshi bahohoterwa ariko bakaba badashobora kuregera polisi kubera ubwoba bw’uko bafatwa.

Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri ActionAid International Rwanda, James Butare, avuga ko kwemera uburaya mu mategeko byafasha ababukora koroherwa mu mbogamizi bahura nazo.

Yakomeje agira ati “Bacirwa urubanza n’abaturage batanabanje kumva impamvu bakora ibyo bintu. Bahura n’ikibazo ku bitaro bitandukanye cyangwa se no mu mibereho yabo ya buri munsi.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma ikwiye kubafasha, ariko akenshi usanga baryumaho kubera umuco utemera indaya. Kubaheza ntacyo bibafasha mu kurenga imbogamizi bafite, usanga ziba zarabashoye mu buraya.”

Impuguke mu mibereho y’abaturage zivuga ko imiryango itari iya leta ikwiye gukora ku buryo habaho porogaramu nyinshi zifasha abantu bari mu buraya.

Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Joseph Nkurunziza, yagize ati “Izo gahunda zikwiye gufasha kugira ngo ubuzima n’umubiri wabo bidahungabanywa, zikanabasha mu kubaho neza mu bijyanye n’imari.”

Igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ryerekanye ko 43% by’ihererekanywa rya virusi ya Sida usanga ribaho mu mibonano mpuzabitsina ikoranwe n’indaya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza