Ni mu gikorwa cyo kwibuka William Shakespeare umwanditsi w’amakinamico n’umusizi w’Umwongereza umaze imyaka 400 apfuye, cyabaye ku wa 19 Werurwe 2016,igikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe guteza imbere umuco n’uburezi, British Council.
Aba banyeshuri 14 bavuze imivugo ivuga ku rukundo n’indi igaragaza uburyo rushobora kwangizwa n’ishyari ariko na none ko nyuma y’ishyari n’urwango ntagishimisha nko kumva ijambo ‘ndakubabariye’.
Iyi mivugo yavuzwe n’aba banyeshuri muri iki gikorwa cyari cyahawe izina rya ‘Shakespeare Lives in 2016’, abanyeshuri bayanditse bagendeye ku magambo akomeye yagiye avugwa na Shakespeare arimo nk’irigira riti “ Uzakunde bose, wizere bake, ntuzagire uwo ugirira nabi (Love all, trust a few, do wrong to none.”)
Andréa Grieder,umusizi wafashije aba banyeshuri kwandika imivugo yabo binyuze mu mahugurwa y’iminsi itatu yavuze ko uyu ari umwanya mwiza baba bahawe wo guteza imbere impano zabo ariko na none bakagira impinduka bageza mu muryango.
Ati “Ubusizi bushobora guhindura abantu. Bushobora guhindura uwahimbye umuvugo we ubwe ariko na none bushobora guhindura abamukurikira. Ubusizi bushobora kuvuga ku rukundo, akababaro, n’ibyishimo ariko bugaragaza uwo ndiwe n’icyo nshaka kubwira umuryango ndimo.”
Grieder yavuze ko igikorwa nk’iki cyo guteza imbere ubusizi, bateganya no kuzenguruka hirya no hino mu tundi duce bashakisha abafite impano y’ubusizi kandi n’abakunda imivugo n’ibisigo bagahabwa amahirwe yo kubyumva.
William Shakespeare ufatwa nk’ukiriho binyuze mu magambo,imivugo n’amakinamico yagiye yandika bigikoreshwa hirya no hino ku Isi, birimo nk’umukino Romeo na Juliet umaze gukinwamo film nyinshi yapfuye ku itariki ya 23 Mata 1616.
Uretse imivugo n’ibisigo, muri iki gikorwa cyo kwibuka Shakespeare hanacuranzwe indirimbo z’urukundo n’izindi zacurangwaga mu Rwanda mu myaka yashize.


















TANGA IGITEKEREZO