00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamyabumenyi zo mu bihugu bya EAC biracyagorana kuzifata kimwe

Yanditswe na

Joseph Curio

Kuya 17 May 2013 saa 09:16
Yasuwe :

Abanyeshuli barangiza mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Rwanda bagira ikibazo cyo kubona akazi cyangwa kwemerwa mu mashuli yo mu bindi bihugu bigize akarere k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bitewe no kutubahiriza amasezerano yasinywe n’ibihugu biwugize.
Prof Mayunga H.H. Nkunya ukuriye akanama k’Inama nkuru z’ibiguhu z’Uburezi bw’amashuli makuru na kaminuza mu muri EAC, avuga ko kuringanisha impamyabumenyi zitangirwa mu bihugu bigize EAC bidashoboka mu gihe hari ingingo zidashyirwa mu (…)

Abanyeshuli barangiza mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Rwanda bagira ikibazo cyo kubona akazi cyangwa kwemerwa mu mashuli yo mu bindi bihugu bigize akarere k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, bitewe no kutubahiriza amasezerano yasinywe n’ibihugu biwugize.

Prof Mayunga H.H. Nkunya ukuriye akanama k’Inama nkuru z’ibiguhu z’Uburezi bw’amashuli makuru na kaminuza mu muri EAC, avuga ko kuringanisha impamyabumenyi zitangirwa mu bihugu bigize EAC bidashoboka mu gihe hari ingingo zidashyirwa mu bikorwa na za Guverinoma zabyo.

Mu ngingo ya 11 y’amasezerano yasinywe ashyiraho uyu EAC havugwa iby’urujya n’uruza ndakumirwa rw’abaturage bagize uyu muryango aho bagomba kwishyira bakizana mu bihugu byose hatarebwe aho baturuka. Gusa kuri aka kanama k’Inama nkuru z’ibihugu z’uburezi bw’amashuli makuru na kaminuza muri EAC buvuga ko kuba ibihugu bitubahiriza iyi ngingo ni imwe mu mpamvu zituma amanota agera mu bindi bihugu agateshwa agaciro cyangwa agahabwa indi sura. Urangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Rwanda, impamyabumenyi ye ntihabwe agaciro kamwe n’iyo muri Kenya.

Prof Mayunga agira ati ’’Ni gute wavuga ngo hafunguwe urujya n’uruza rw’ibintu n’abantu nyamara amadipolome y’abanyeshuli atemerwa kimwe mu bihugu bigize uyu muryango?’’ Yongeyeho ati ’’Iyo bigeze ku kibazo cy’amanota abanyeshuli basohokana biba ikibazo gikomeye cyane.”

Gusa yongeyeho ko hari uburyo bw’agateganyo bwashyizweho n’ubunyamabanga bwa EAC bwo kureba uko impamyabumenyi zakwemerwa ku mpanze zose z’ibihugu byo mu karere. Akanama k’Inama nkuru z’ibihugu z’uburezi bw’amashuli makuru na kaminuza mu karere karashaka gushyiraho uburyo bugenderwaho mu gutanga impamyabumenyi mu bihugu byose.

Ariko na none Prof Mayunga akavuga ko bikiri mu nzira, ati ’’Ubu buryo buzaba bushaka kuvuga ko niba uvuze impamyabushobozi mu mategeko yatangiwe muri kaminuza mu Rwanda, izajya itangwa hashingiwe ku ngingo ngenderwaho zo gutanga iyo mpamyabumenyi z’aka karere. Bityo rero izajya ihita ingana n’impamyabumenyi yo mu bindi bihugu bine bisigaye.’’

Prof Mayunga avuga ko mu gihe bakiri kubikoraho, ibihugu bibaye byifashisha uburyo bw’agateganyo bwashyizweho n’ubunyamabanga bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (Mutual Recognition Agreement) ariko ngo ikibazo bahura nacyo ni uko ngo uburezi butanoze neza muri ibi bihugu.

Porofeseri Mayunga H.H. Nkunya ukuriye akanama k’inama nkuru z’ibihugu z’uburezi bw’amashuli makuru na kaminuza muri EAC, yaganiriye na IGIHE mu nama yahuje inzego zitandukanye zirebana n’uburezi bwo ku rwego rwo hejuru. Iyi nama yatangiye ku wa mbere w’iki cyumweru ikaba ifite intego zo kureba uko uburezi bwanozwa ndetse bukanahuzwa muri ibi bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bitabiriye iyo nama harimo abayobozi bakuru ba za kaminuza mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abandi barebana n’iby’uburezi mu karere.

Prof Mayunga H.H. Nkunya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages