Ku wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2013, u Rwanda ruzakira inama y’impuguke n’abashakashatsi bazobereye mu gusesengura za Politiki bazaturuka mu Ishuli ry’ikoranabuhanga rya Massachusetts; bakazereka u Rwanda uburyo bwifashishwa mu gukora ubushakashatsi hagamijwe kumenya niba Politiki zakoreshejwe hari akamaro zagiriye abaturage.
Iyi nama izabera mu mujyi wa Kigali izafungurwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete.
Mu kiganiro na IGIHE, Godfrey Kabera, ushinzwe isesengura rya Politiki n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yadutangarije ko izo mpuguke zizanereka Abanyarwanda inyigo bakoreye ibihugu bitandukanye; hakarebwa niba ibyo izo nyigo zagaragaje byakwifashishwa no mu Rwanda.
Kabera avuga ko uruzinduko rw’izo mpuguke ari intangiriro y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ishuli ry’ikoranabuhanga rya Massachusetts, bikaba biteganijwe ko bazigisha abanyarwanda uburyo bazajya bakorera isengura politiki zakoreshejwe hagamijwe kureba niba zaragize akamaro; aho bigaragaye ko ntacyo zagezeho zikaba zasimbuzwa.
Impuguke n’abashakashatsi bahuriye mu muryango wo kurwanya ubukene wa Jameel Poverty Action Lab (J-PAL) ubarizwa mu Ishuli ry’ikoranabuhanga rya Massachusetts bazasangira ibitekerezo kuri Politiki zikoreshwa mu rwego rw’Ubuzima, Uburezi n’ubuhinzi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira izo mpuguke n’abashashatsi kuko bizarufasha kumenya ingaruka za politiki zakoreshejwe mu Rwanda ndetse no mu karere.
Umuyobozi mukuru wa J-PAL, Dr. Rachel Glennerster avuga ko bishimiye gufatanya n’u Rwanda ku isuzuma ngaruka rya politiki zakoreshejwe hagamijwe kurwanya ubukene akanishimira ko hari zimwe muri gahunda u Rwanda rwamaze gushyira mu bikorwa zitanga icyizere cyo kurwanya ubukene mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO