Kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko kuguma mu gihugu cyegeranye n’icyo impunzi zaturutsemo bigira ingaruka zigaragara ku mpande zombi, ari yo mpamvu bari kuganira n’ibihugu n’imiryango itandukanye kugira ngo zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zimurwe.
Abaganiye na IGIHE basabye kudatangaza amazina yabo ku mpamvu z’umutekano, bavuze ko ubuzima bwabo bushobora guhungabana kubera icyo cyemezo, kuko batizeye umutekano ahandi bashaka kubohereza.
Umwe ati″Icyo cyemezo ntitwacyakiriye neza.Urebye muri aka Karere usanga hari umutekano muke.Igihugu cy’u Rwanda ni cyo gifite umutekano uhagije kandi dusangiye umuco nk’ururimi, twifuza kuhaguma.”
Undi yagize ati ″Abarundi aho bajya hose hazabagora cyane kurusha;ntibashobora kubona aho abatware(abayobozi) babumva nk’uko bigenda mu Rwanda.”
Abandi bifuza ko mu gihe byaba byemejwe bidasubirwaho ko bimurwa, buri wese yajyanwa mu gihugu ashaka ,nkuko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Muri rusange izi mpunzi zirasaba Leta y’u Rwanda ko yakwitondera icyemezo cyo kubimura cyangwa kigakurwaho.
Mu mezi ashize, u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa n’indi miryango mpuzamahanga kwakira Abarundi baba mu nkambi n’imijyi mu Rwanda. Nta ruhande na rumwe rurabyemera, nubwo ibibazo bya politiki mu gihugu ziturukamo bitagaragaza icyizere ko biri gukemuka.
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75, zatangiye kwinjira mu gihugu guhera muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu, muri manda ya gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO