Inzego za Leta zitandukanye hamwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda, bafatiye ibyemezo abasengera abantu babahambiriye, abasakuriza abatari muri izo nsengero, abafite ubuhanuzi bw’iterabwoba n’abandi.
Ukwihanangiriza amadini amwe n’amwe byabereye mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu nyuma y’aho abaturage batandukanye batabarije izi nzego bavuga ko babangamiwe n’urusaku ruturuka mu nsengero bagaragaza n’ibindi bibazo bizikomokaho.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Musa Fazil Harerimana, yavuze ko abantu bibumbiye mu matorero no mu madini bafite uburenganzira bwo gusenga, ariko kandi ngo ni inshingano za Polisi gutuma amategeko yubahirizwa.
Yagize ati “Nasomye Bibiliya yose ndayirangiza, nsoma Corowani ndayirangiza mbura ahantu na hamwe handitse ko Yezu na Muhamedi bakoresheje imizindaro babwiriza ubutumwa. Uburenganzira bwo gusenga ntibubangamira ituze rya rubanda kandi ntibubangamira amategeko.”
Dr Felicien Usengumukiza, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RGB ushinzwe ubushakashatsi n’ikurikiranamiyoborere yongeyeho ko amadini n’amatorero ari abafatanyabikorwa ba Leta mu kwimakaza amahame y’iterambere n’imiyoborere myiza mu gihugu, ariko badakwiye gukora ibikorwa bibangamira abaturage.
Ikiganiro kijyanye no kwirinda urusaku rw’insengero mu baturage cyatanzwe na ACP Tony Kuramba, cyari gikubiyemo ingingo zitandukanye zijyanye n’amategeko imiryango ishingiye ku idini igomba kubahiriza ndetse n’ibihano biteganywa igihe amategeko atubahirijwe.
Yagize ati “Uburenganzira n’ubwisanzure bwo gusenga burahari mu gihugu cyacu, kandi bujyana n’inshingano zo kubahiriza amategeko, kutabangamira umutekano w’igihugu ituze n’ubuzima bya rubanda, ndetse n’ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.”
Yakomeje avuga ko mu myizerere y’amatorero amwe n’amwe usangamo imyemerere ibangamiye uburenganzira bwa muntu nko kwicisha abantu inzara, n’ibindi.
Yagize ati “Dufite ingero nyinshi, aho usanga bamwe basengera abantu babahambiriye babakubita ngo barakubita abadayimoni, gutera urusaku rukabije, kubuza abantu kwivuza, kugandisha rubanda no gukwirakwiza ibihuha. Iyi ni imikorere inyuranyije n’itegeko.”
ACP Tony Kuramba yakomeje avuga ko imikorere nk’iyi inyuranye n’ ingingo ya gatatu n’iya cumi y’itegeko rigenga imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku idini kuko ibangamiye umudendezo n’umutekano w’Abanyarwanda.
Yanavuze kandi ku kibazo cy’urusaku rukabije rwa hato na hato yaba ku
manywa ndetse na nijoro, imizindaro n’amajwi ari hejuru cyane mu gusenga ndetse no kuririmba, kubwiriza mu ruhame ahantu hatabigenewe ndetse n’insengero zikorera mu nyubako zitabugenewe hamwe n’izubatse hadakurikijwe amategeko cyangwa izubakwa nta byangombwa.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko bagiye gukora iyo bwabaga, urusaku rw’indangururamajwi n’ibindi byose byavuzwe haruguru bakabihagurukira, ariko kandi ngo itegeko ryubahirizwe kuri bose.
Bishop Nzeyimana Innocent uhagaririye amadini n’amatorero mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Padiri uvuza inzongera, Umuyisiramu ukoresha indangururamajwi, twese itegeko ryubahirizwe kimwe rye kureba bamwe ngo abandi rye kubareba.”
Mu myanzuro yafashwe harimo ko insengero zitujuje ibyo amategeko ateganya zigomba guhita zihagarikwa, izikora zidafite ibyangombwa nazo zigahagarikwa kandi abateje urusaku rurenga imbibi bakazajya bahanwa hakurikijwe amategeko.
Igitabo cy’amategeko ahana mu ngingo yacyo ya 600 giteganyiriza abateza urusaku rukabije nijoro, igifungo cy’amazi abiri n’amande agera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
None ku ngingo 108 y’itegeko ngenga nomero 04 /2005 ryo kuwa 8 Mata 2005 rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije mu Rwanda, rigena igihano ku bateza urusaku, igifungo kigera ku mezi abiri n’ihazabu ry’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri nshuro habaye urusaku.



















TANGA IGITEKEREZO