Umwiherero wahuzaga abayobozi bakuru mu Rwanda wasojwe hafatwa imyanzuro 43, muri yo uwa 23 ugamije kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire yazo, bikaba byatangiye bitarenze Werurwe 2014.
Imyanzuro yari yafatiwe mu mwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru b’igihugu, ariko hari ibitarashyizwe mu bikorwa, byasabye buri rwego kwisobanura imbere ya Perezida wa Repubulika wibukije abayobozi gukorera abaturage aho kwirebaho.
Mu mwiherero wa 11, Perezida Kagame yasubiyemo kenshi ko adakeneye kongera kumva amateka y’imishinga itashyizwe mu bikorwa. Ni muri urwo rwego imyanzuro ikurikira ishobora kubera bamwe gupimwa n’abaturage ibyo baba babakorera.
Umuwiherero watangiye tariki ya 8 ugasozwa ku ya 10 Werurwe 2014, ubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo hafashwe imyanzuro igamije gukora neza no kugera ku ntego inzego za Leta ziba zihaye; ni yo mpamvu hanafashwe umwanzuro wo kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire.
Nubwo hatasobanuwe bihagije uko iri vugurura rizakorwa, ngo rigomba gukorwa bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2014. Ivugurura ry’inzego za Leta mu gihugu rikaba ryaherukaga gukorwa mu myaka 9 ishize ubwo hakorwaga ivugurura mu nzego z’imitegekere mu gihugu.
Imyanzuro yose yafatiwe muri uyu mwiherero:
1. Gushyira mu bikorwa impanuro zose zikubiye mu ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
2. Gushyiraho politike n’amategeko yo kubaka amazu aciriritse (low cost housing) no gushyiraho uburyo bunoze bwo kubaka amazu aciriritse kandi akabonekera ku gihe cyateganyijwe.
3. Kongerera ubushobozi Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire mu Rwanda kugira ngo kibashe gushyira mu bikorwa inshingano zacyo.
4. Kunoza imitegurire y’amasezerano Leta igirana na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa ryayo.
5. Gusesengura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye (Kivuwatt, Inka zitanga umukamo utubutse n’iyindi) hagafatwa ingamba zo kubikosora kugira ngo imishinga yadindiye irangire vuba; ababigizemo uruhare bagakurikiranwa.
6. Gufata ingamba zo kubonera, mu gihe cya vuba, uruganda rwa Gishoma Peat to Power nyiramugengeri ihagije.
7. Kurangiza, mu gihe cya vuba, inyubako z’ibitaro bya Bushenge.
8. Kunoza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amasoko ya Leta akajya ahabwa koko ababifitiye ubushobozi.
9. Gushyiraho uburyo bunoze bwo gushishikariza abahinzi n’aborozi kongera umusaruro w’ibiva mu buhinzi n’ubworozi hakurikijwe uruhare ubuhinzi n’ubworozi bigomba kugira mu bukungu bw’Igihugu.
10. Inzego zose zirasabwa gushyira imbaraga mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu itegurwa ry’ingengo y’imari.
11. Kwihutisha ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe.
12. Gushyiraho uburyo bunoze abayobozi bifashisha mu gusobanurira abaturage gahunda za Leta.
13. Kunoza imikorere y’inzego z’Abunzi n’Inteko z’abaturage kugira ngo zirusheho kuzuzanya mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubaka ubushobozi bwabo mu kwikemurira ibibazo hagamijwe kugabanya ibibazo bijyanwa mu nkiko.
14. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rurasabwa kumenyekanisha ibyavuye mu bushakashatsi bwerekana uko abaturage babona ibibakorerwa haba mu Gihugu no hanze kandi aho bishoboka rukajya rukorana n’imiryango mpuzamahanga muri ubwo bushakashatsi.
15. Gukosora imikorere mibi yagaragajwe mu mwiherero, imishinga yadindiye yose ikaba yarangiye ku bufatanye bw’inzego zibishinzwe
16. Kunoza igenamigambi n’imikoranire y’inzego zitandukanye hagamijwe kugera ku ntego Igihugu kiyemeje.
17. Kunoza imitegurire y’imihigo igashingira ku mpinduka nziza (outcome based) y’imibereho y’abaturage aho gushingira ku bikorwa
18. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa, mu nzego za Leta n’iz’abikorera, ku bantu batanga cyangwa bakira ruswa, yaba ntoya cyangwa nini, hifashishijwe uburyo budasanzwe (sophisticated).
19. Kurangiza ibibazo by’ingurane ku butaka bw’abaturage bimurwa ahagenewe ibikorwa by’inyungu rusange no kubahiriza ibyo amategeka ateganya.
20. Gushyiraho ingamba zituma abakozi bashora Leta mu manza, bivuye ku makosa yabo, bamenyekana kandi bakaryozwa igihombo baba bateje Leta.
21. Kunoza itegurwa n’isuzuma ry’imihigo y’abakozi ba Leta ku buryo ishingira ku ntego z’ikigo aho gushingira ku byo umukozi yumva azageraho.
22. Gushyiraho uburyo abikorera bajya basinyana imihigo na Leta hagamijwe iterambere ry’ihuse.
23. Kwihutisha ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire yazo bikaba byatangiye bitarenze Werurwe 2014.
24. Kwiga uburyo gahunda yo kugaburira ku ishuri, abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 byakorwa ku bufatanye n’ababyeyi.
25. Gukemura burundu kandi mu buryo bwihuse, ikibazo cy’abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga bicaye hasi.
26. Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (12YBE).
27. Gushyiraho uburyo butuma abarimu bishimira akazi kabo biganisha kumusaruro mwiza mw’ireme ry’uburezi (incentives) kandi bagahemberwa igihe nk’abandi bakozi ba Leta.
28. Kugaragaza ingamba z’imyaka itanu zo guteza imbere ireme ry’uburezi rya gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 herekanwa aho turi ubu n’aho twifuza kujya, inzego zose bireba zikabiganiraho uruhare.
29. Gushishikariza abikorera kurushaho gushora imari mu burezi.
30. Gushyiraho amashyirahamwe y’ababyeyi n’abarimu (PTAs) aho atari no gufasha ariho gukora neza kugira ngo bifashe mu kongera ireme ry’uburezi.
31. Kunoza uburyo bw’imitangire ya za mudasobwa mu mashuri ku buryo zihabwa amashuri yiteguye guhita azikoresha.
32. Kwihutisha gahunda yo kwimurira ibikorwa (services) bya Mutuelle de santé muri RSSB.
33. Kwihutisha politike ya Early Childhood Development.
34. Gushyiraho uburyo bunoze bwo kongera umubare w’abaganga b’inzobere no kwiga icyakorwa ngo abanga bagume mu kazi.
35. Gushishikariza abaturage kwishyurira igihe kandi nta gahato ubwishingizi bw’ubuzima (mutuelle de santé).
36. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugururwa yose akenewe kugira ngo u Rwanda rurusheho kugira umwanya mwiza mu korohereza ishoramari (Doing Business).
37. Korohereza abashoramari kugabanya ikiguzi cyo gukora ishoramari.
38. Gushishikariza abikorera gushora imari yabo mu bikorwa by’ubuhinzi kugira ngo bunganire umusaruro usanzwe utangwa n’abahinzi, bityo hakemurwe ku buryo burambye, ikibazo cy’inganda zibura umusaruro zikoresha.
39. Gushyigikira ivugurura ry’imikorere y’amashyirahamwe y’abikorera babigize umwuga no gufasha ishoramari ry’abishyizehamwe.
40. Gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga abikorera bakifashisha mu kugaragaza ibibazo bahura nabyo kandi inzego bireba za Leta zikabikurikirana.
41. RDB irasabwa kujya itanga buri gihembwe igeza kuri Guverinoma ku bijyanye n’ishoramari kandi igatanga na raporo buri mwaka kubijyanye n’uburyo abashoramari bishimira ubufasha bahabwa na Leta (Annual Investor Business Report Card).
42. Urwego rwa Leta ruteza igihombo umushoramari rugomba kwirengera icyo gihombo mu gihe bigaragaye ko umushoramari atabigizemo uruhare.
ku bijyanye n’umwanzuro wa 43 hakomejwe kwibazwa kubijyanye n’icyakorwa ngo hafatwe ingamba mu kwerekana uko imitungo y’abayobozi ishyirwa ahagaragara kugira ngo hirindwe abashobora kuyigwizaho ntibigenzurwe.
Uyu mwanzuro watanzweho ibitekerezo bitandukanye ariko byanzuwe ko gushyira imitungo y’abayobozi mu ruhame byateza ibibazo byinshi kurenza kutayihashyira.


















TANGA IGITEKEREZO