Twari i Kigali mu bihe by’ikirere kiremereye bitewe n’igihe cy’itumba cyegereje ari na cyo gihurirana n’iyibukwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. N’ubwo muri ibyo bihe ijuru ry’u Rwanda rihinduka uko ryishakiye umucyo ubererekerana n’imvura, u Rwanda rwo ntiruhwema na gato rurakora ubudatuza nk’inzuki mu muzinga. Rukomeje umuvuduko w’ubwiyongere bw’ubukungu ubarirwa ku mpuzandengo ya 7% muri iyi myaka 10 ishize. U Rwanda rwose ni imishinga y’ubwoko bwose haba mu bukungu, mu mibereho y’abaturage ndetse no muri politiki.
Aho unyuze hose ku mabaraza y’amahoteli akomeje kumera nk’ibihumyo hirya no hino urahasanga uruva n’uruza rw’abashoramari, abakerugendo bahurujwe na za ngagi zo mu Birunga n’abandi banyahamahanga bo mu miryango itagengwa na Leta biganjemo Abanyamerika n’Abanyaburayi.
Muri iki gihugu aho iterambere rigaragarira buri wese, aho imfashanyo y’amahanga igera koko ku mukene, aho bigoye kubona ruswa kandi umutekano ukaba ucunzwe neza, aho ibidukikije bibungabungwa uko bikwiye, buri wese yumva akora igikwiye n’ukora ubucuruza akabukora mu buryo buboneye.
Kuba byonyine yarabashije guhindura iyo mbaga y’abanyamahanga abavugabutumwa bagenda bahamya ibitangaza u Rwanda rwakoze ni wo muhigo usumba iyindi yesheje. Nta wundi mvuga utari Paul Kagame umaze imyaka cumi n’itandatu yose ayoboye u Rwanda ubudahuga nk’aho ruri mu bihe bidasanzwe bihoraho.
Ni nabyo bituma adakangarana iyo i Bruxelles, i Washington cyangwa Londres bamutunze agatoki bavuga ko yakumiriye demokarasi, ko yimanye uburenganzira bwo kwishyira hamwe n’ubwo kwisanzura mu bitekerezo. Ni mu gihe kandi koko nk’uko Perezida w’u Rwanda abitekereza, abaterankunga ntibatinyuka gufunga imfashanyo mu gihugu (kikinayikeneye kugeza ubu) kiri muri bike mu bikennye ikoreshwa icyo yagenewe idasesaguwe.
Isimburana ku butegetsi
Yewe n’abanga Paul Kagame kurusha abandi nta n’umwe wahirahiriye amurega kwigwizaho imitungo, icyenewabo cyangwa ruswa. Ndetse na za raporo z’imiryango yita ku kiremwamuntu ntizisiba gushimangira ko ashyigikiwe bigaragarira buri wese mu gihugu. Ni mu gihe kandi kuko abagera kuri miliyoni ebyiri n’igice politiki ye yavanye munsi y’umurongo w’ubukene biganjemo abanyacyaro.
N’ubwo Paul Kagame asanga kuba hari imiyoborere myiza, hakaba imikorere myiza y’inzego ndetse akaba adahwema kugirana ibiganiro n’abaturage hirya no hino mu gihugu ubwabyo byareka kwitwa intango ya demokarasi mvamahanga ahubwo bikaba binayisumba, ntibibuza ko ikibazo cy’imisimburanire ku ntebe y’ubuyobozi kigibwaho impaka. Ese ivugururwa ry’Itegeko nshinga no gutangaza kwe ko aziyamamaza mu matora yo muri 2017 byaba bica amarenga y’ubushake bwe bwo kuzayobora u Rwanda ubuziraherezo?
Cyakora igitandukanya Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bafashwe n’indwara yo kwiyita kamara n’uko we arangwa n’ibikorwa bifatika kandi ukaba usanga Abanyarwanda batiteguye na gato guhangana n’icyuho igenda rye ryasiga. Ikibazo kindi gisigara ni ukumenya noneho niba hari uzagera ubwo avuga ati noneho nagende dore bitangiye kumunanira.
Dore ibyo twaganiriye mu rurimi rw’Icyongereza (ariko byasemuwe bikuwe mu Gifaransa aho byasohotse muri Jeune Afrique) n’uwo mu Perezida umaze kugira abo nakwita abayoboke cyangwa abafana barimo n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bivuga igifaransa nka Alpha Kondé, Ali Bongo na Ismail Guelleh
Jeune Afrique: Mu myaka yashize ubwo mwebwe ubwanyu na njye ubwanjye twaganiraga ku kibazo kitoroshye cy’umubare ntarengwa wa manda ziyamamarizwa n’Abaperezida bihambira ku butegetsi, mwanshuje ko kuri iyo ngingo ndetse no ku zindi muzaba umuperezida utandukanye n’abo bandi. Nyamara aho tuvugira aha Itegeko Nshinga ryarahinduwe none mugiye kongera kwiyamamariza kwisimbura muri 2017. Kuki wahinduye uko wabonaga ibintu?
Kagame: Ariko wibuke neza ko ubwo nakubwiraga ibyo, nakubwiraga ko politiki atari ukugendera ku mahitamo yawe bwite cyangwa ku byifuzo byawe ahubwo ko biba na ngombwa kugendera ku byifuzo bya rubanda kandi koko amaherezo abaturage nibo bafata icyemezo.
Ikibazo cya manada ni kimwe. Zo twaranazigabanyije kuko twasimbuje manda ebyiri z’imyaka irindwi izindi ebyiri z’imyaka itanu. Ariko mbere yo gukora izo mpinduka, abaturage benshi b’Abanyarwanda basabye bashikamye ko nakora indi manada y’imyaka 7. Si ku bwanjye ni ku bw’abo Banyarwanda bifuje ko nkomeza babitewe n’impamvu z’amateka adasanzwe y’u Rwanda, bahereye ku ho tuvuye n’ingorane basanga baterwa na bene izo mpinduka. Mu yandi magambo Abanyarwanda ubwo batoraga ku gipimo cya 98% Itegeko Nshinga rivuguruye bagaragaje ko batifuza guhindura ubayoboye. Mu buryo butandukanye n’ubwo njyewe ku giti cyanjye numvaga nakwifuje.
Jeune Afrique: Ariko ibyo byari ibyo mwari mwiteze n’ubundi? Ndabeshya?
Kagame: Uribeshya se gusa?Ndakubwira ko ibyo ari ibintu twagiyeho impaka imyaka hafi itatu kandi kugeza ku munota wa nyuma nari ngisaba umuryango wa Politiki nkomokamo RPF gutangira gutekereza ku kundi byagenda hazirikanwa gusa ibintu bitatu: gukomeza iterambere mu bukungu n imibereho y’abaturage, gukomeza umutekano no kudakora kw’ihame ry’uko ari ngombwa ko habaho gusimburana ku ntebe y’ubuyobozi. Na bo kandi igisubizo cyabo cyaje gisobanutse: bati turemera rwose ko nta kizabuza impinduka mu bihe biri imbere ariko igihe cyo guhindura si iki. Igihe ntikiragera. Bati Kagame agomba gukomeza kuyobora nibura indi myaka irindwi kugira ngo ashimangira inzira igihugu kirimo igana ku bukungu na demokarasi.
Jeune Afrique: Itegeko Nshinga ariko riguha ubushobozi bwo kwiyamamariza izindi manda ebyiri z’imyaka itanu buri yose. Byaba se bivuze ko uteganya kuguma ku butegetsi kugera muri 2034?
Kagame: Ikigamijwe n’iryo vugururwa ni uguha igihugu umwanya wo kwitegura ihinduka ry’ubutegetsi no kubigishoboza nta nkomyi n’imwe. Ntabwo rero ari cyo ngamije. Ariko dore n’ikindi mukwiye kumva neza: nzi neza byonyine ko kuba nziyamariza kuyobora igihugu muri 2017 hari ababinenga. Ibyo niyemeje kubyirengera kuko nzi ko impamvu zituma mbikora ari izigamije icyiza. Nta n’icyo bimbwiye kunkangisha ko byanduza izina ryanjye mu gihe cyose nzaba nzi neza ko ibyo nkora biri mu murongo umwe n’ubushake bw’abaturage.
Jeune Afrique: Iyo bavuze ko mwagiye mu gaco k’abaperezida bizirika ku butegesti se birabarakaza?
Kagame: Ibyo ntacyo bimbwira na gato. Mu nyungu zo gushyira ubwenge muri izi mpaka no kwirinda kuvanga ibintu ariko nibaza ko ari na ngombwa ko dutandukanya abayobozi baguma ku butegesti ku bw’ubusabe bw’abaturage n’abagumaho kuko bo ubwabo ari ko babyemeje.
Jeune Afrique: Mu yandi magambo mbese ntimwabashije kugera ubwo mubona uwabasimbura. Ese ubwabyo bwo si ugutsindwa mu bindi?
Kagame: Oya kuko atari inshingano yanjye. U Rwanda rugendera kuri demokarasi ntabwo ari ku miyoborere ya cyami . Uzansimbura azimikwa n’Abanyarwanda si njye uzamuhitamo. Abitwaza demokarasi bakandega bo ubwabo barivuguruza. Ahubwo se babasha no kumva uburyo bivuguruza! Ikimpangayikishije si uburyo nzazamura umuntu ahubwo ni uburyo nzazamura abaturage bose n’igihugu.Ni muri abo baturage ubwabo hazava umugore cyangwa umugabo uzansimbura kuko bazaba bamubonamo ubushobozi . Ntumbaze ngo uwo ni nde kuko na njye ntamuzi.
Jeune Afrique: Bavuga ariko ko uko umuperezida atinda ku buyobozi ari nako agenda agabanya umumaro. Ibi nibaza ko atariko ubibona.
Kagame: Si nkunda ibintu byo guhindura rusange ibintu biba hamwe na hamwe. Nko mu bikorera si ko bigenda. Usanga abayobozi bakuru b’amasosiyeti baguma ku buyobozi igihe kirekire kandi ntibyigere bitubya umusarurro w’ibigo bayobora. Ahubwo ugasanga bihungabana iyo bagiye. Byose biterwa n’icyo wita umumaro. Umumaro w’umuperezida mu ntangiro za manda upimirwa ku bushobozi bwo gufata ibyemezo muri byose no kugenzura buri cyose. Niko na njye byangendekeye. Ariko iyo inzego zimaze kujya mu myanya, inshingano n’amabwiriza bimaze gutangwa, wa muyobozi asigara ari icyitegererezo, agasigara ari umukemurampaka, agasigara ari nk’ishusho kandi akaba n’umuhuza w’abanyagihugu. Aho ni ho haba umumaro nyawe wo. Ikibazo ahubwo gisigara ari ukumenya igihe gutinda ku buyobozi bigera ubwo bigabanya wa mumaro.Perezida natamenya ko cya gihe cyageze abaturage ubwabo bazabimubwira. Ni bo bazagena ko icyo gihe cyageze nta na rimwe kizagenwa n’ibihugu by’amahanga.
Jeuna Afrique: Umwaka ushize Barack Obama yatangarije Addis Abeba ko Afurika idakeneye abayobozi b’ibikonyozi. Namwe ni ko mubibona?
Kagame: Ndibaza neza ko avuga abayobozi b’ibikonyozi Afurika idakeneye yavugaga abanyagitugu atavugaga abayobozi beza b’ibyitegererezo. Umuyobozi w’igikonyozi iteka si mubi. Uko biri kose aho ava akagera haba mu Rwanda cyangwa muri Amerika uwo aruta uwintege nke. Ku bitureba cyakora sinzi aho tuba tugeze muri iki gihe iyo, mu myaka 22 ishize ubushobozi buza kugwa mu maboko y’abanyantege nke. Igihugu cyari cyarahindutse akajagari ubu ho kiba cyarazimye gusa.
Jeune Afrique: Dukurikije imibare yemejwe 98.4% baba baratoye Yego muri Kamaramapaka yo mu Ukuboza 2015. Wasobanura ute igipimo cyo hejuru gutyo ko nta buriganya gihishe?
Kagame: Nyamara, ureke ibivugwa n’itangazamaakuru n’imiryango mpuzamahanga byo mu mahanga nta wigeze ahatirwa kujya gutora yego. Ni igipimo kidasanzwe koko kuko n’ibyo tubamo ubwabyo ari ibintu bidasanzwe. Jenoside yacu aho umuturanyi wishe undi, nyirarume wishe umwishywa, umugabo wishe umugore ubwayo ni ikintu kidasanzwe udashobora gusobanura. Izo ngufu z’ikibi zidasanzwe zagarukirije u Rwanda ku mbibi z’imanga ni zo twahinduye imbaraga nziza zubaka, imbaraga z’ubumwe na zo zidasanzwe. Nta wundi utari uwabaye mu byo twabayemo wabyumva.Iyo ugize Imana ukarokoka ishyano nkiryo nta kindi cyifuzo uba ufite kitari ukutazigera na rimwe wongera kurigusha. Kandi icyo nta kindi bisaba uretse kwiyunga birenze ibyo amahanga ashobora kwibaza ko bishoboka.
Jeune Afrique: Iyo urebye usanga nta mwanya abo mudahuje ibitekerezo bashobora kwisanzuriramo muri iki gihugu. Ibyo ubwabyo usanga atari inzitizi ya demokarasi?
Kagame: Nigeze kukubwira ko atari njye uzagena uzansimbura. Menya ko atari na njye uzajya kurema abandwanya. Uruhare rwanjye ni ugushyiraho urubuga n’amategeko arugenga abifuza gukoreramo politiki itandukanye n’iyanjye bakoreramo. Ibyo kandi twaranabikoze. Urwo rubuga ruriho mu Rwanda amashyaka ashobora gukora ndetse ubu dufite mashyaka agera kuri 12. Bapfa gusa kuba batagamije kudusubiza aho twari turi mu myaka 22 ishize. Kuri iyi ngingo ho rwose tuzahora turi maso.
Jeune Afrique: Reka dufate urugero rwa Green Party. Frank Habineza ahamya ko imbere ya Guverinoma yanyu, abo mutavuga rumwe aba ari abanyamahanga, cyangwa abanzi b’igihugu. Ibi byo si ibintu wagira icyo ubibabwiraho?
Kagame: Muzikorere iperereza mumenye niba ari byo cyangwa niba atari ukuri. Hanyuma muzabone kongera kumbaza iki kibazo kereka hagati aho nimuba mwiboneye ko nta shingiro gifite.Nta bushake habe n’igihe mfite byo kugenda ngira icyo mvuga kuri buri cyose kivugrwa mu nzira cyangwa mu binyamakuru.
Jeune Afrique: Hashize imyaka ibiri abaturanyi b’Abarundi bari mu bibazo by’ingutu. Kandi byose byatangiye Perezida Nkuruziza afata icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu. Kuki ikiba cyiza kuri mwebwe cyarenga kikaba kibi kuri we?
Kagame: Ibyo ariko ni ibintu byumvikana. Nkurunziza yafashe icyemezo kinyuranye n’ubushake bw’abo basangiye urugamba, kinyuranye n’abo bari hamwe mu ishyaka, kinyuranye n’inama yatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko, kinyuranye n’igice cy’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga kandi kirengagije inama nyinshi yagiriwe n’abantu banyuranye barimo abajenerali, ba Ambasaderi, abari mu miryango itagengwa na Leta bagiye bamwandikira babimubwira. Yarenze kuri ibyo byose ahatiriza mu nzira y’amatora ari na byo byavuyemo akajagari tubona uyu munsi. Ikinyuranyo hagati y’ibye ni ibyange kiragaragarira buri wese ntiriwe mfata ibyo naba naragezeho mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’abaturage ngo mbigereranye n’ibye!!
Jeune Afrique: Hagati yanyu n’u Burundi intambara y’amagambo iravuza ubuhuha.Ukurije ibivugwa n’abayobozi b’Abarundi ngo mwaba mugamije kohereza Jenoside mu Burundi no kurimbura abayobozi b’Abarundi. Ndabivuga uko bivugwa nta na kimwe mvanyeho! Mubivugaho iki?
Kagame: Ntacyo.Iyo ntambara y’amagmbo ntayo turimo nta n’iyo tuzajyamo kuko nta kindi bagamije uretse kutwendereza.
Jeune Afrique: Ni iki se cyaba gitera bayobozi b’Abarundi guhora bavuga ko u Rwanda ari yo soko y’ibibazo bafite?
Kagame: Ni byo bibaza cyangwa bamwe baboshya kwibaza. Bishobora kuba bibafasha kuruta kurebana imbonankubone n’ibibazo bafite.Ibibazo by’u Burundi bikomoka i Burundi: kudashaka kubyemera ubwabyo biri mu bigize ikibazo! Gishobora no kuba ri cyo kibazo gikuru.
Jeune Afrique: Si Nkurunziza gusa ariko ubashinja guca ruhinga nyuma mugafasha imitwe yitwaje intwaro imurwanya. Raporo y’impuguke za Loni na bamwe mu banyapoltiki b’abanyamerika na byo ntibibacira akari urutega.
Kagame: Hari byinshi umuntu yavuga kuri izo ngirwaraporo za Loni muri aka karere. Twagiye tubona nyinshi zose zihuriza ku binyoma n’ibindi bidafite shinge na rugero. U Rwanda rufite ibibazo byarwo ntirwigeze rwifuza kugira uwo rubyegekaho cyangwa ngo rugire uwo rukururira ibibazo. Inama nagira u Burundi ni ukuba nabwo bwaba ariko bubigenza.
Jeune Afrique: Ariko kandi mu busanzwe Nkurunziza mwari mubanye neza
Kagame: Cyane rwose.
Jeune Afrique: Hashize igihe kingana iki mutavugana?
Kagame: Bwa nyuma tuvugana hari muri Gicurasi 2015 ibyumweru bike mbere y’uko bagerageza kumuhirika. Twabonaniye hafi y’umupaka.
Jeune Afrique: Ibintu byongeye kudogera i Burundi se mwumva mwarebera?
Kagame: Haracyari umwanya w’ibiganiro no kugerageza guhuza abatavuga rumwe mu Burundi. Gusa bisaba ko abayobozi bumva neza ko bakeneye gufashwa. Naho nibidogera nk’uko ubivuga bizaba ari inshingano ya Loni.
Jeune Afrique: Yabivamo se?
Kagame: Ubwo izabitwereka nyine.
Jeune Afrique: Mwaba mu gitsimbaraye ku byo mwigeze kuvuga byo kohereza impunzi z’Abarundi zose ziri mu Rwanda mu bindi bihugu?
Kagame: Rwose. Niba abo muvuga bakomeje gusohora ya maraporo n’amatangazo byabo bavuga ko u Rwanda rutoza rukanaha intwaro impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda.Ubwo rero bazabyirengere. Ziriya mpunzi kuzakira twabikoze nk’inshingano twumva dufite ariko si twe twazitumyeho ngo zize. Barahunga ibibazo kandi ibyo bibazo ni byo abantu bari bakwiye kuba bahugiyeho babikemura aho kubizanamo u Rwanda.
Jeune Afrique: Guverinoma ya Congo iherutse kohereza mu Rwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside, Ntaganzwa Ladislas. Ibi se byaba ari ikimenyesto cy’uko Leta ya Congo itagishyikiye abarwanyi b’Abahutu bo mutwe wa FDLR?
Kagame: Simbizi. Uko koherezwa mu Rwanda ntibivuze ko FDRL itakirangwa mur Congo. Ntibinavuze ko FDRL yaretse umugambi wayo wo gutera u Rwanda. Ari na byo ejo bundi bagerageje gukora nyuma y’aho Minisitiri wa Congo atangarije ko bazimye. Nawe unyumvire: ku ruhande rumwe harava ubufatanye mu butabera ku rundi ruhande hakava abamena bagerageza gutera. Iyo ibintu bimeze gutyo ntibiba byoroshye kubona uko wabifata.
Jeune Afrique: Muracyakomeje se guhamya ko abarwanyi ba FDRL bari no mu ngabo z’igihugu cy’u Burundi.
Kagame: Ibyo si ibyo tubashinja ni ukuri kugaragarira buri wese. Hari hasanzwe hanariho ubufatanye bwa hafi na mbere y’uko biriya bibazo by’u Burundi bijya ahabona ariko noneho ubufatnye bwariyongereye.
Jeune Afrique: Hashize amezi atandatu u Bufaransa budafite Ambasaderi i Kigali. Nyamara bivugwa ko ngo babagejejeho izina ry’uwitwa Fred Constant mukaba musa nk’aho ntacyo bibabwiye. Byaba ari ukubera iki?
Kagame: Nibaza ko u Bufaransa bwari bukwiye kubanza kugaragaza aho buhagaze ku kibazo cy’u Rwanda. Hari abajenosideri babugize icumbi rimwe ngabo baba babafashe bwacya bakabarekura. Ubundi ugasanga barabacira imanza urusorongo ari na ko batsemba ko nta n’umwe bazohereza mu Rwanda. Hari iriya Raporo ya Tevidic tutigeze tumenya irengero ryayo. Imyanzuro yayo yagombaga ubundi gutuma tumenya ukuri k’uwahanuye indege ya Habyarimana. Ariko ku mpamvu umuntu atabasha gusobanura, nk’aho uko kuri kutabereye Abafaransa cyangwa banyurwa no guhozaho urujijo n’urwikekwe kuri icyo kibazo.
Kimwe na none n’ikibazo cyo gushyira ahagaragara inyandiko z’igihugu nk’uko hashize umwaka bitangajwe na Perezida Hollande. Havuyemo iki? Hafashwe iyihe myanzuro? Gukomeza gukina bavuga ngo twagaruye umubano tukagira Ambasaderi ukora nk’aho byose biri mu buryo ku rundi ruhande bibereye muri politiki ziterekeza muri bwa bwiyunge baririmba nta gaciro tubiha. Bemere duzumire hamwe ibibazo byos0 biri mu mibanire yacu, dukubite ibibazo byose hasi tubiganre. Hanyuma tuzabona kwemera ambasaderi wabo.
Jeune Afrique: Mukeka se ko u Bufaransa bwaba bwiteguye gushyiraa byose hasi no kwisuzuma?
Kagame: Sinabihamya.
Jeune Afrique: Mu yandi magambo ubwiyunge bwanyu ntiburi hafi?
Kagame: Birashoboka ko atari hafi wa mugani. Nyamara imyaka yose yashize ntako twagize ngo ibintu bigaruke mu buryo. Twageze n’aho twemerera abacamanza b’Abafaransa kuza gukora iperereza mu gihugu cyacu mu gihe tuzi neza ko u Rwanda ari rwo rufite byinshi rwashinja u Bufaransa.
Jeune Afrique: Ariko turemeranya ko uko biri kose ntawigeze yumva u Bufaransa bunenga icyemezo cyanyu cyo kongera kwiyamamaza mu 2017 nk’uko Abanyamerika n’Abongereza babikoze.
Kagame: Yego ariko nibaza icyo bihatse. Ukeka se ko babigiriye urundi rukundo? Niba ari na byo ntabyo twari twasabye.
Jeune Afrique: Hejuru ya kimwe cya gatutu cy’ingengo y’imari ni ukuvuga 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bikomoka ku nkunga y’amahanga. Ese iki ubwacyo si ikimenyetso cy’intege nke cyane cyane iyo bamwe mu bagira uruhare runini muri iyo nkunga ari nabo bari ku isonga mu babanenga .
Kagame: Oya nibyo. Ni intege nke bikaba n’ikibazo.Ari na yo mpamvu dukomeje kurwana intambara yo gucuka ku nkunga duharanira kutagira utwereka uko dukwiye kwitwara.
Juppé na Kagame ntibajya imbizi
Mu butumwa aherutse gutambutsa ubwo twaganiraga na Perezida Kagame ku itariki ya 28 Werurwe 2016 yanagize icyo avuga ku matora ateganyijwe kuba u Bufaransa muri 2017. Ku bwe ngo asanga Alain Juppé aramutse atorewe kuyobora u Bufaransa byaba bivuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa urangiriye aho.
Bidateye kabiri koko tariki ya 1 Mata Juppé wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa ubu akaba ahatanira kuyobora iki gihugu asa nk’ubikoreye gushimangira ibyo Kagame yavugaga aba yunzemo maze abinyujije ku ipaji ye ya Twitter ati “Kwegeka Jenoside y’u Rwanda ku Bufaransa ubwabyo ni igikorwa giteye isoni kandi gishingiye ku kugoreka amateka” Ayo magambo asa nk’ayatungaga urutoki Perezida Kagame ubwe, yavuzweho byinshi i Kigali
Jeune Afrique: Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mururwanya byimazeyo. Byaba bibatera kurakarira umushinjacyaha warwo Fatou Bensouda?
Kagame: Oya rwose. We na njye turaziranye bihagije. Ikibazo si we ikibazo ni abamukoresha.
Jeune Afrique: Umuntu se yavuga ko u Rwanda rutagerwaho na Daesh cyangwa iterabwo mpuzamhanga?
Kagame: Navuga ko ariko biri ugereranyije n’ibndi bihugu byinshi ariko sinajya aho ngo ntsiratsize. Hari bake ubu binjijwe mitwe y’iterabwoba mu Bubiligi no muri Sudani kuri ubu barwana mu mutwe w’intagondwa z’abayisilamu. Ngira ngo kandi uribuka ibyabereye i Bangui aho muri Kanama 2015 umwe mu basirikari bacu wari muri Minusca yicaga bagenzi be. Ipereerza ryakozwe ryabashije kugaragaza ko wa musirikare yakoranaga bya hafi na Daesh. Nasabye abayobozi b’idini rya Islam ko bakwishakira umuti ubwabo w’ikibazo cy’abashaka guhindura idini yabo indiri y’intagomndwa. Bitabujije ko Polisi iryamira amajanja yiteguye kugira icyo ikora aho byaba ngombwa.
Jeune Afrique: Uretse Kigali indi Mijyi y’u Rwanda yose yahinduye amazina. Icyo ni icyemezo mwafashe, mwagitewe n’iki?
Kagame: Impamvu ebyiri. Iya mbere n’iyo mu rwego rwo guhindura imitekerereze: menshi muri ayo mazina bayavuga ukumva ubwoko ubu n’ubu, politiki iyi n’iyi cyangwa abantu aba n’aba. Haba mbere cyangwa na nyuma ya Jenoside. Byari ngombwa kurandura uwo murage mubi. Impamvu ya kabiri navuga ko ari iyo mu rwego rw’amateka: mu by’ukuri iyo mijyi amazina yayo yari aya mbere y’u Bukoloni. Ruhengeri yabaye Musanze, Gisenyi iba Rubavu, Butare iba Huye...
Ntabwo rero ari uguhindura byose ahubwo kwari ugusenya amateka y’urwango no kongera gusubiza ya mijyi amazina yo mu bihe byayo byiza yari yarigeze kumenya mbere yaho.
Yahinduwe mu Kinyarwanda na Pacifique Munezero



















TANGA IGITEKEREZO