00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Kigali irakataje mu rugamba rwo kurera intiti

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 10 October 2015 saa 07:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (UoK) butangaza ko mu gihe gito iri shuri rimaze, kubona abanyeshuri bari ku rwego rwo hejuru ku buryo bavamo abahanga bakomeye bikiri ingorabahizi.

Ibi kandi bihuza n’ikibazo kimaze iminsi kigarutsweho n’inama ya za kaminuza zo mu karere k’Iburasirazuba (IUCE), ivuga ko abanyeshuri bakirangiza nta bushobozi bafite ku isoko ry’umurimo.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (UoK) buherutse kugirana n’abanyamakuru bwavuze ko bitoroshye kubona abanyeshuri bafite uumenyi bwo hejuru, ku buryo bababyazwamo abahanga bo ku rwego ruhambaye.

Uhagarariye inama y’ubuyobozi y’ iyi kaminuza, Afrika Philbert, yagize ati“Iyo ufashe abanyeshurui bize neza mu mashuri yo hasi uba wizeye ko baziga neza muri kaminuza. Hari abo tudafata, hari n’abo dufata badafite amanota ahagije bikagorana kugira ngo abe umunyeshuri wo ku rwego rwo hejuru.”

Gusa iyi kamiuza yo ivuga ko biciye mu ngendoshuri bakorera mu nganda bajyana abanyeshuri babo, ngo bafite icyizere ko bazajya basohoka bashoboye gukora ibyo bize.

Umuyobozi wungirije w’iri shuri, Prof. Dr. Kaya Siraji, yagize ati “Abanyeshuri bacu harimo amasomo amwe n’amwe tubajyana hanze bakirebera uko ibintu bikorwa. Ibi rero bibaha imbaraga zo guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Inzego za Leta n’iz’abikorera zakunze kunenga abanyeshuri kurangiza ibyiciro by’amashuri binyuranye badashoboye gushyira mu bikorwa ibyo bize. Gusa abahanga bemeza ko hateguwe amasomo atanga umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo biga byarushaho kubafasha gutanga umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages