Polisi yatangaje ko Nyiramaharaza Victoire w’imyaka 71 wari utuye mu kagari ka Mataba, Umurenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi yishwe mu mpera z’iki Cyumweru n’umwana abereye mukase biturutse ku makimbirane yo mu muryango.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Supt Hubert Gashagaza yatangarije IGIHE ko ukekwaho ubu bwicanyi yazanye ibuye nijoro aritera uwo mukecuru aramwica biturutse ku bwumvikane buke buturuka ku isambu.
Gashagaza akomeza avuga ko ikibazo cy’ubwicanyi kirimo kugaragara mu muryango nyarwanda ari icyo guhagurukirwa n’inzego zose zaba iz’ibanze n’izishinzwe umutekano kuko kiri gukaza umurego.
Yagize ati “Ubwicanyi mu miryango aho abana bica ababyeyi ntibyari bikunze kubaho. Iki kibazo kirenze imbaraga za Polisi niyo mpamvu inzego zose zisabwa kujya hamwe zigafata ingamba guhera ku mudugudu kugera ku karere.”
Gashagaza asaba by’umwihariko abaturage gutanga amakuru hakirikare ahavugwa amakimbirane mu rwego rwo gukumira ubwicanyi nk’ubu.
Gashagaza asanga bakwiye gufashwa kwiteza imbere bakabumbirwa mu makoperative bakiteza imbere aho kwishora mu bikorwa bibi nk’ibyo by’ubwicanyi.
Ingingo y’140 yo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda iteganya igihano cyo gufunga burundu abagaragayeho ibyaha by’ubwicanyi.



















TANGA IGITEKEREZO