Karongi: Impanuka y’imodoka yahitanye barindwi

Yanditswe na

Emma Umurerwa

Kuya 9 Nyakanga 2015 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Abantu barindwi bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya Daihatsu yari itwaye abagororwa yabereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi nyuma yo kugongana n’indi ya Coaster yari itwaye abagenzi.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2015.

Abari aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko ubwo iyo modoka yari igeze mu Murenge wa Bwishyura yagonganye n’indi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Karongi yerekeza i Kigali, mu gihe Daihatsu yo yari iturutse mu Karere ka Muhanga ijya i Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, François Ndayisaba, yatangarije IGIHE ko kugeza ubu imibare itangazwa na muganga ari uko abantu barindwi bamaze gupfa.

Ati “Hari abandi bakomeretse ku buryo bukomeye hagiye kuza kajugujugu yo kubajyana ku bitaro bikomeye i Kigali.”

Imodoka yri itwaye abagenzi bangiritse ahagana imbere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza