00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Haravuka imirimo mishya 4,500 ku rubyiruko muri Kanama

Yanditswe na

Curio Joseph

Kuya 21 May 2013 saa 09:55
Yasuwe :

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Murekezi Anastase yatangaje ko mu Karere ka Kicukiro, muri gahunda zitandukanye urubyiruko rukangurirwa kwihangira imirimo, hazavuka imirimo mishya 4,500 muri Kanama.
Minisitiri Murekezi ubwo kuri uyu wa mbere yatangizaga inama mpuzamahanga ku kureba uko inzego za Leta zafasha gukemura ibibazo muri Afurika ziteza imbere ibihugu byayo nyuma y’ihungabana ry’ubukungu ku Isi, yatangaje ko nk’u Rwanda ihanganye no gushaka uko haboneka imirimo mishya (…)

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Murekezi Anastase yatangaje ko mu Karere ka Kicukiro, muri gahunda zitandukanye urubyiruko rukangurirwa kwihangira imirimo, hazavuka imirimo mishya 4,500 muri Kanama.

Minisitiri Murekezi ubwo kuri uyu wa mbere yatangizaga inama mpuzamahanga ku kureba uko inzego za Leta zafasha gukemura ibibazo muri Afurika ziteza imbere ibihugu byayo nyuma y’ihungabana ry’ubukungu ku Isi, yatangaje ko nk’u Rwanda ihanganye no gushaka uko haboneka imirimo mishya hirya no hino mu gihugu hagacika ikibazo cy’ubushomeri.

Murekezi yagize ati " Muri Kicukiro hateganyijwe kubakwa agakiriro (byari agakinjiro kera) kazatanga imirimo ingana n’ 4500 muri Kanama. Muri ako gakiriro hagakorerwa imirimo itandukanye." Imirimo ikorererwa mu byitwaga udukinjiro ni iy’imyuga irimo ububaji, gusudira, ubukorikori n’ibindi.

Iyi gahunda ngo yo kubaka udukiriro imaze kugera mu turere icumi kandi igomba kuzagera mu turere twose tw’u Rwanda. Mu gutanga iyo mirimo ngo urubyiruko ruzatangira rudasora, ruzasore rumaze kubona inyungu igaragara nyuma.

Iyi nama yateguwe n’ishyirahamwe nyafurika ry’imicungire y’inzego za leta (African Association for Public Administration and Management (AAPAM) ikaba ireba aho Afurika ihagaze nyuma y’ihungabana ry’ubukungu ku Isi.

Abakozi bakuru mu nzego za leta, abashakashatsi, imiryango itegamiye kuri leta nibo bayitabiriye, ikaba iteganyijwe gusozwa kuwa 22 Gicurasi 2013.

Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo, Murekezi Anastase(Ibumoso) n'Uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages