Umusore witwa Mbonyumugenzi Ismael wari umukozi wo mu rugo kwa Tuyishimire Jean Pierre utuye mu Mudugudu wa Gikundiro, Akagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, mu Karere ka Kicukiro, yasanzwe mu cyobo gifata amazi yapfuye nyuma y’amasaha asaga umunani yari amaze yaburiwe irengero.
Nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandkanye, Mbonyumugenzi w’imyaka 21 y’amavuko yaburiwe irengero kuva mu ma saa sita z’amanywa yo ku wa 7 Ukwakira 2014, bimenyekana e saa mbiri z’ijoro ko yaguye muri iki cyobo gifata amazi.
Misigaro Vincent, umukozi na we muri icyo gipangu yagize ati “Ejo mu gitondo nari kumwe na Mbonye dukora akazi. Mu ma saa sita naragemuye musiga mu rugo yoza ibyombo. Ngarutse ahagana saa saba naramushatse ndamubura, njya ku muhanda aho akunze kuba ari na ho ndamubura. Amakuru ye nayamenye nijoro ‘boss’ we atabaza avuga ko amubonye mu cyobo.”
Tuyishimire Jean Pierre wakoreshaga Mbonyumugenzi avuga ko yari amaranye na we imyaka igera kuri itatu.
Akimara kumenya ko yaguye mu rwobo yahise atabaza Polisi ariko asangwa yashizemo umwuka.
Tuyishimire yagize ati “Nafunguye, ngeze muri Salon mbona nta byo kurya yateguye. Byatumye njya gushakisha mu gikoni ngo ndebe ko mubona nsanga ntawe urimo. Ubwo byari bigeze nka saa yine z’ijoro.”
Tuyishimire yagiye mu baturanyi arashakisha araheba arebye iruhade rw’icyobo abona inkweto z’umukozi we iruhande, amuritse itoroshi mu rwobo asanga ni mo yaguye “yakubye ijosi”, ahita atabaza abaturanyi, inzego z’ibanze ndetse na Polisi.
Yakomeje atubwira ko Polisi yahageze ariko kubera ko byari mu ijoro kandi umuntu yamaze gupfa, byabaye ngombwa ko bamukuramo mu gitondo. Polisi yazindukiye gukuramo umurambo ku buryo ahagana saa yine n’igice za mugitondo bari bamaze kuwukuramo.
Umuyobozi w’umudugudu wa Gikundiro Tega Innocent, yavuze ko ikibazo yakimenye ahamagawe n’ushinzwe umutekano nijoro, babona gutabaza abapolisi mu ishami rishinzwe kurwanya ibiza.
Bivugwa ko Mbonyumugenzi Ismael yavukiye mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, nk’uko ibyangombwa bye byabigaragazaga.
Icyobo yaguyemo cyari kimaze ibyumweru bibiri gicukuwe, bikaba bikekwa ko yaba yagize ikibazo cya gaz yari irimo.


















TANGA IGITEKEREZO