Amafoto y’aba bakozi b’Urwego rw’Akarere rushinzwe umutekano DASSO, yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga, umwe akandagiye umuturage ku mutwe.
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko yataye muri yombi aba bagabo.
Yagize iti“Babiri mu bagize DASSO batawe muri yombi. Iperereza riri gukorwa. Bombi bakurikiranyweho gukoresha ingufu z’ Umurengera mu gufata abakurikiranyweho ibyaha.”
Polisi yasabye ko hatagira uwitirira ibyo byakozwe n’urwego rwa DASSO muri rusange.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu ari nayo ifite mu nshingano abakozi bose b’ uturere, Ladislas Ngendahimana, yavuze ko iyi Minisiteri idashobora kwihanganira ibintu byakozwe na bariya bakozi cyangwa undi wese mu gihe yahohoteye umuturage.
Yakomje avuga ko hakwiye no kumenya impamvu yateye uwo DASSO gukoresha ingufu z’umurengera mu gufata uwo muturage.
Yagize ati“Byose ni ngombwa kubanza kumenya impamvu byabaye. Ushobora gusanga umuntu yari afite intwaro cyangwa yanyoye ibiyobyabwenge akabarwanya. Ari umuntu bahohoteye ku buryo nka buriya ntabwo twakwemera ko bikomeza kubaho; gusa ntabwo Minisiteri yagira icyo ivuga ku kibazo cy’umuntu umwe nka kiriya tutazi impamvu ibintu yabikoze.”
Twashatse gusobanuza birambuye iby’abo bakozi ba DASSO bivugwa ko umwe afungiye kuri station ya Polisi ya Muhima, undi ku ya Nyamirambo, ntibyakunda kuko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yatubwiye ko ari mu nama.



















TANGA IGITEKEREZO